Meteo Rwanda yateguje ubushyuhe bugera kuri 32°C mu kwezi kwa Nyakanga.

NEWS

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Nyakanga 2026 mu Rwanda hateganyijwe ibihe by’izuba risanzwe ryo mu mpeshyi aho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru ku manywa buzaba buri hagati ya 20°C na 32°C naho nijoro bukazaba buri hagati ya 9°C na 18°C.

Hateganyijwe kandi imvura iri hagati ya milimetero (mm) 0 na 35 hirya no hino mu gihugu. Iyi mvura iri hasi gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura igwa muri uku kwezi ufatiye ku bipimo by’imyaka mirongo itatu ishize.

Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero 3 na metero 12 ku isegonda niwo uteganyijwe muri uku kwezi.

Ubushyuhe bwo hejuru bwinshi buri hagati ya 29°C na 32°C buteganyijwe mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali, ibice by’Amayaga no mu kibaya cya Bugarama, Intara y’Iburasirazuba uretse uburengerazuba bw’Uturere twa Nyagatare na Gatsibo n’amajyaruguruy’Akarere ka Rwamagana.

Ubushyuhe bwo hejuru buke buri hagati ya 20°C na 22°C, buteganyijwe mu bice by’uburengerazuba bw’Akarere ka Musanze, amajyaruguru y’uburengerazuba bw’Akarere ka Nyabihu n’agace gato k’amajyaruguru y’uburasirazuba bw’Akarere ka Rubavu.

Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 35 iteganyijwe mu gice gito cy’uburengerazuba bw’Akarere ka Musanze, amajyaruguru y’uburengerazuba y’Akarere ka Nyabihu n’agace gato k’amajyaruguru y’uburasirazuba bw’Akarere ka Rubavu.

Ni mu gihe muri Kamena 2026 ibipimo by’ubushyuhe bwo ku manywa byerekanye ko bwiyongereye hirya no hino mu Gihugu ugereranyije n’impuzandengo y’imyaka myinshi ishize.

Impuzandengo y’ubushyuhe bwo hejuru yari hagati ya 20,7°C ku bupimiro bwa Kinigi mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru na 31,5°C ku bupimiro bwa Bugarama mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba.

Naho impuzandengo y’ubushyuhe bwo hasi yari hagati ya 10,2 °C ku bupimiro bwa Busogo ISAE mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru na 19,8°C ku bupimiro bwa Bugarama mu Karere ka Rusizi.

Ku bupimiro bwa Gikongoro buhereye mu Karere ka Nyamagabe, ubushyuhe bwo hejuru bwiyongereyeho 2,5°C muri uku kwezi kwa Kamena 2026.

Ku birebana n’ubushyuhe bwa nijoro, bwariyongereye ahenshi mu gihugu ugereranyije n’impuzandengo, ndetse ku bupimiro bwa Kirehe buherereye mu Karere ka Kirehe hiyongereyeho 4,8°C naho ubupimiro bwa Rubengera bwo mu Karere ka Karongi bugabanukaho 1,1°C muri uku kwezi kwa Kamena 2026.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *