Huye: Birakekwa ko yiyahuye nyuma yo gutera icyuma umugore we.

NEWS

Sibomana Charles w’imyaka 48 wo mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Rugango, Umurenge wa Mbazi, ho mu Karere ka Huye, yasanzwe mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yiyahuye nyuma yo gutera icyuma umugore we.

Byabaye mu ijoro rishyira ku wa 24 Kamena 2026, ubwo aba bombi bashyamiranaga, n’ubwo icyo bapfuye kitahise kijya ahagaragara.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko polisi yabimenye ku bufatanye n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Yavuze ko bahise batabara basanga umugore yakomerekejwe n’icyuma yatewe n’umugabo we, nawe ari mu mugozi yapfuye.

Ati “Uwo mugabo wari wahohoteye umugore we yari ari mu mugozi bigaragara ko yaba yiyahuye, umurambo we ubu woherejwe mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), gukorerwa isuzuma, ariko n’umugore we na we ni ho arwariye. Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza ngo bugaragaze intandaro y’ibi byose.”

CIP Kamanzi yakomeje avuga ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu muryango wari usanzwe ubanye neza, ari nayo mpamvu bahanze amaso ibizava mu iperereza kugira ngo bamenye neza icyateye ibyabaye byose.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *