Dore ibyiza byo kubaho Utuje kandi Uvuga make.

NEWS UTUNTU N'UTUNDI

Wigeze ubona umuntu utajya azamura ijwi rye iyo ari gutongana? Wa muntu haba ikibazo abantu bose bakabura amahwemo, ariko we akaba atuje? Wa muntu utavuga amagambo menshi y’ubusa ahubwo akavuga make y’ingenzi? Uwo muntu aba afite imbaraga nyinshi kurusha uko abantu babitekereza.

Abantu benshi bitiranya gutuza no kutita ku bintu. Batekereza ko umuntu uvugira hejuru ari we munyakuri, kandi bakibeshya ko kuvuga amagambo menshi ari byo bigaragaza ubwenge. Ariko tekereza umuntu wese wigeze wubaha cyane, umbwire niba hari uwo wubahiye kuvuga amagambo menshi cyangwa kuvugira hejuru.

Guceceka no gutuza ni igikoresho gifite imbaraga iyo ubikoresheje neza. Iyo abandi bari kwihutira kuvuga, wowe utega amatwi witonze. Iyo ubumbuye umunwa ugiye kuvuga, uvuga ibintu watekerejeho, kandi bigatuma abantu barushaho guha agaciro ibyo uvuga.

Abantu bagumya gutuza iyo bahangayitse bagirirwa icyizere. Nawe mbwira, haramutse habayeho ikibazo, wajya gushakira ubufasha ku muntu uri kuvuza induru, cyangwa wabushakira ku muntu wumva ko icyo kibazo gishobora gukemuka?

Abantu batuje bafata imyanzuro myiza. Cognitive Load Theory igaragaza ko ubwonko bw’umuntu bugira igice gishinzwe gutekereza no gufata imyanzuro. Icyo gice kiba gifite ubushobozi ntarengwa umuntu ashobora gukoresha mu gihe gito. Nibyo bita working memory capacity.

Guhangayika cyane no kuzabiranywa n’uburakari bitwara ubushobozi bw’ubwonko wagakoresheje mu gufata imyanzuro myiza. Iyo umuntu akomeje gutuza mu bibazo, aba afite ubushobozi bw’ubwonko buhagije bwo gufata imyanzuro myiza kandi yatekerejeho.

Biragoye cyane kuyobya uwo muntu cyangwa kumufatirana, kuko aba adakoreshwa n’amarangamutima. Ntabwo ari wa muntu ushotora agahita asara. Aba asobanukiwe neza ko afite ubushobozi bwo guhitamo igikwiye kumuhangayikisha, n’icyo agomba kwirengagiza.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *