Raporo nshya y’isuzuma ry’imyigire mu mashuri yo mu Rwanda, Learning Achievement in Rwandan Schools 2025, LARS 2025, igaragaza ko nubwo hari aho abanyeshuri bagaragaza iterambere, hari ibibazo bikomeye bikomeje kugira ingaruka ku ireme ry’uburezi, by’umwihariko mu gusoma no gusobanukirwa mu Cyongereza n’Imibare.
Iri suzuma ryakozwe muri Gicurasi 2025 n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, ku bufatanye bwa ACER India na Education Development Consultants.
Ryakorewe ku banyeshuri 22.950 bo mu mashuri 592, mu turere twose 30 tw’igihugu. Ryibanze ku banyeshuri bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, uwa gatandatu, n’uwa gatatu w’amashuri yisumbuye.
Muri abo banyeshuri basuzumwe, 7.819 bari mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, 8.381 bari mu wa gatandatu w’abanza, naho 6.750 bari mu wa gatatu w’ayisumbuye.
Raporo igaragaza ko 85% by’abasuzumwe biga mu mashuri yo mu cyaro, naho 15% ari abo mu mijyi.
Kimwe mu bintu bikomeye iyi raporo yashyize ahagaragara ni uko hari abana benshi bashobora gusoma amagambo ku muvuduko usabwa, ariko ntibabashe gusobanukirwa ibyo basomye.
Mu isuzuma ryo gusoma Ikinyarwanda mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, abanyeshuri basabwaga gusoma amagambo n’interuro, nyuma bagasubiza ibibazo bigaragaza niba basobanukiwe.
Igipimo gisabwa ni uko umwana uri kuri uru rwego abasha gusoma nibura amagambo 35 ku munota.
Mu gusoma amagambo atari mu nteruro, 48,9% by’abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ni bo bageze kuri icyo gipimo. Impuzandengo yabo yari amagambo 34,7 ku munota, munsi gato y’igipimo cya 35.
Mu gusoma igika cy’amagambo akurikiranye, 70,8% bageze kuri icyo gipimo, bafite impuzandengo y’amagambo 45 ku munota.
Ariko ikibazo gikomeye kigaragara mu gusobanukirwa. Ku rwego rw’igihugu, 43,6% gusa by’abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu ni bo bashoboye gusubiza neza nibura ibibazo bitandatu muri birindwi byo gusobanukirwa ibyo bari bamaze gusoma.
Mu yandi magambo, mu bana 100 bo mu mwaka wa gatatu, abagera kuri 71 bashobora gusoma igika ku muvuduko ukwiye, ariko 44 gusa ni bo basobanukirwa ibyo basomye.
Ibi bisobanuye ko hari icyuho cy’amanota 27 ku ijana hagati yo gusoma amagambo no kuyasobanukirwa.
Raporo igaragaza ko iki kibazo kigaragara cyane mu Ntara y’Amajyaruguru. Iyi ntara iri mu zifite umuvuduko mwiza mu gusoma Ikinyarwanda, aho 58,2% by’abanyeshuri bari mu mwaka wa gatatu w’abanza, bageze ku gipimo cyo gusoma amagambo atari mu nteruro, na 76,6% bakagera ku gipimo cyo gusoma igika.
Nyamara mu gusobanukirwa, Amajyaruguru ni yo afite igipimo cyo hasi kurusha izindi ntara, kuko 38,1% gusa ari bo basobanukiwe ibyo basomye.
Ibi bitandukanye n’Umujyi wa Kigali, ufite igipimo gito mu muvuduko wo gusoma Ikinyarwanda, kuko 41,8% gusa bageze ku gipimo cyo gusoma amagambo atari mu nteruro na 63,6% mu gusoma igika.
Ariko Kigali iza imbere mu gusobanukirwa, aho 51,7% by’abanyeshuri basubije neza ibibazo byabajijwe. Intara y’Amajyepfo yo ifite igipimo cyo hejuru mu gusobanukirwa, cya 53,4%.
Iyi mibare igaragaza ko hari aho abana bashobora kuba batozwa gusoma vuba no kuvuga amagambo neza, ariko ntibahabwe ubushobozi bwo gutekereza ku byo basomye, kubisobanura no kubihuza n’ubuzima busanzwe.

Abakobwa batangira neza ariko bagasubira inyuma
Mu gusoma Ikinyarwanda mu mwaka wa gatatu, abakobwa bari imbere y’abahungu. Mu gusoma amagambo atari mu nteruro, 53,1% by’abakobwa bageze ku gipimo gisabwa, ugereranyije na 44,4% by’abahungu. Mu gusoma igika, abakobwa bari kuri 74,0%, abahungu kuri 67,6%.
Ariko mu gusobanukirwa, iki cyuho kiragabanuka cyane. Abakobwa bageze kuri 44,8%, abahungu kuri 42,4%.
Icyakora, raporo igaragaza ikibazo gikomeye kurushaho uko abanyeshuri bazamuka mu mashuri. Mu mwaka wa gatatu w’abanza, abakobwa baba bafite amanota meza mu Cyongereza, ariko mu wa gatatu w’ayisumbuye, abahungu baba bamaze kubasiga mu Cyongereza, Imibare na Siyansi.
Mu Cyongereza mu mwaka wa gatatu w’ayisumbuye, 68% by’abahungu bageze cyangwa barenze igipimo gisabwa, mu gihe abakobwa ari 60%. Muri Siyansi mu wa Gatatu w’ayisumbuye, 79% by’abahungu bageze ku gipimo gisabwa, ugereranyije na 71% by’abakobwa.
Raporo ivuga ko itandukaniro ry’amanota 10 ku gipimo cy’imyigire, rishobora kungana n’amezi atandatu kugeza kuri 12 y’imyigire. Bivuze ko iyo abakobwa bari inyuma y’abahungu ho amanota 10 cyangwa 11 mu mwaka wa gatatu w’ayisumbuye, bashobora kuba bafite icyuho cyegereye umwaka wose mu myigire.
Icyongereza, ururimi rwigishwamo rukomeje kugora benshi
Icyongereza ni ururimi rukoreshwa mu myigire, ariko imibare ya LARS 2025 igaragaza ko abana benshi bataragera ku rwego rubafasha kwiga neza mu Cyongereza.
Mu mwaka wa Gatatu w’abanza, 46,6% gusa by’abanyeshuri ni bo bageze ku rwego rw’ibanze rusabwa mu Cyongereza. Ibi bisobanuye ko abarenga kimwe cya kabiri, hafi 53,4%, bari munsi y’urwego rusabwa.
Nubwo 63% bashobora gusoma amagambo ari mu nteruro, 24% gusa ni bo basobanukirwa ibyo basomye. Ni ukuvuga ko munsi ya kimwe cya kane cy’abanyeshuri bo mu wa Gatatu w’abanza bashobora gusoma Icyongereza no kugisobanukirwa ku rwego rwabo.
Ikibazo cyo gusobanukirwa mu Cyongereza kigaragara no mu buryo ibibazo byasubijwe. Mu mwaka wa Gatatu w’abanza, ikibazo cyoroheje cyo gushaka amakuru mu gika kigufi cyasubijwe neza na 29,0% gusa by’abanyeshuri. Ikindi kibazo nk’icyo cyasubijwe neza na 31,6%.
Mu wa Gatandatu w’abanza, ikibazo cyo gusobanura amakuru ari mu nkuru cyasubijwe neza na 23,8% gusa, naho icyasabaga guhuza ibitekerezo biri mu nteruro zitandukanye gisubizwa neza na 27,5%.
Mu wa Gatatu w’ayisumbuye, aho abanyeshuri baba bamaze imyaka myinshi biga mu Cyongereza, ikibazo gikomeye kurusha ibindi mu isuzuma ry’Icyongereza cyasubijwe neza na 15,0% gusa.
Ikindi cyasabaga gusobanura amakuru ari mu nyandiko cyasubijwe neza na 18,9%. Ibi bigaragaza ko uko abanyeshuri bazamuka, ibibazo bishingiye ku gutekereza, gusobanura, kugereranya no guhuza ibitekerezo bikomeza kubagora.
Hari aho raporo igaragaza intambwe nziza. Mu wa Gatandatu w’abanza, 72,5% by’abanyeshuri bageze cyangwa barenze igipimo gisabwa mu Cyongereza, bavuye kuri 46,6% mu wa Gatatu w’abanza. Ibi bigaragaza ko ishuri rifasha mu kuzamura ubumenyi bw’Icyongereza uko abana bakomeza kwiga. Ariko mu wa Gatatu w’ayisumbuye, icyo gipimo kiragabanyuka kikagera kuri 63,8%, naho 36,2% bakaba bari munsi y’urwego rusabwa.
Icyuho hagati y’abanyeshuri bo mu mijyi n’abo mu cyaro
Mu Cyongereza, abana bo mu mijyi bafite amahirwe menshi kurusha abo mu cyaro. Mu wa Gatatu w’abanza, abana bo mu mijyi bafite amanota 512 mu Cyongereza, mu gihe abo mu cyaro bafite 500. Raporo ivuga ko iri tandukaniro ry’amanota 12 rishobora kungana n’amezi ane kugeza kuri atandatu y’inyongera mu myigire.
Mu wa Gatatu w’ayisumbuye, icyuho kirushaho kuba kinini. Abanyeshuri 42,7% bo mu mijyi barenze igipimo gisabwa mu Cyongereza, mu gihe mu cyaro ari 23,5% gusa. Ibi bisobanuye ko umwana wo mu mujyi afite amahirwe menshi yo kuba ku rwego rwo hejuru mu Cyongereza kurusha uwo mu cyaro.
Raporo igaragaza ko Kigali ifite amanota yo hejuru mu Cyongereza ku byiciro byose: 513,6 mu wa Gatatu w’abanza, 549,3 mu wa Gatandatu w’abanza na 538,9 mu wa Gatatu w’ayisumbuye.
Intara y’Amajyaruguru yo, nubwo iri hejuru mu gusoma Ikinyarwanda, iri munsi y’impuzandengo y’igihugu mu Cyongereza cyo mu wa Gatatu w’ayisumbuye, ifite amanota 514,8 ugereranyije n’impuzandengo y’igihugu ya 524,5.
Abakobwa bagorwa n’imibare
Icyuho hagati y’abakobwa n’abahungu mu mibare yo mu wa Gatandatu w’abanza ni kimwe mu bibazo bikomeye raporo yagaragaje. Abakobwa 31,7% bari mu cyiciro cyo hasi cyane, ugereranyije na 22,1% by’abahungu. Mu mvugo yoroshye, kuri buri bahungu 10 bari hasi cyane mu mibare, haba hari abakobwa 14 bari muri icyo cyiciro.
Iki cyuho ntikigaragara mu wa Gatatu w’abanza, bivuze ko hari ikintu kiba hagati y’uwa Gatatu w’abanza n’uwa Gatandatu w’abanza gituma abakobwa basigara inyuma mu mibare.
Raporo ivuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’icyizere gike mu ishuri n’imyumvire ishobora gutuma abakobwa bumva ko imibare atari iyabo.
Mu wa Gatatu w’ayisumbuye, 57,5% by’abanyeshuri bageze cyangwa barenze igipimo gisabwa mu mibare, ariko 42,5% bari munsi yacyo. Iyi mibare igaragaza ko mu mashuri yisumbuye hari abanyeshuri bamwe bari ku rwego rwo hejuru, kuko 33,3% bari mu cyiciro cyo hejuru cyane, ariko hari n’abandi benshi bagifite ibibazo by’ibanze.
Intara y’Iburengerazuba bari inyuma mu mibare
Raporo ya LARS 2025 igaragaza ikibazo gikomeye mu mibare yo mu wa Gatandatu w’abanza mu Ntara y’Iburengerazuba. Iyi ntara yagize amanota 462,3, ari yo make mu gihugu muri icyo cyiciro, kandi ari munsi cyane y’impuzandengo y’igihugu ya 499,5.
Ikindi gikomeye ni uko 43,4% by’abanyeshuri bo mu wa Gatandatu w’abanza mu Burengerazuba bari mu cyiciro cyo hasi cyane. Iki gipimo kiri hafi gukuba kabiri icy’igihugu cyose.
Ibi biratangaje kuko mu mibare yo mu wa Gatatu w’abanza, Intara y’Iburengerazuba iri hejuru, ifite amanota 508,2, hejuru y’impuzandengo y’igihugu ya 494,4. Ariko mu wa Gatandatu w’abanza, igasubira inyuma cyane.
Ku rwego rw’uturere, icyuho na cyo ni kinini. Mu mibare yo mu wa Gatandatu akarere ka Nyagatare kari imbere gafite amanota 548, mu gihe Nyarugenge iri hasi ifite amanota 414. Ni icyuho cy’amanota 134.
Raporo igaragaza kandi ko abana bagorwa n’imibare isaba gutekereza no gukoresha ubumenyi bugaruka ku buzima busanzwe.
Siyansi yumvwa na benshi ariko hari icyuho mu bakobwa
Siyansi yasuzumwe mu mwaka wa gatatu w’abanza gusa, kandi ni yo yagize igipimo cyiza kurusha andi masomo muri LARS. Ku rwego rw’igihugu, 74,8% by’abanyeshuri bo mu mwaka wa Gatatu w’ayisumbuye bageze cyangwa barenze igipimo gisabwa muri Siyansi. Impuzandengo y’amanota yari 532,4.
Abahungu barusha abakobwa amanota 8,3 ku gipimo cy’impuzandengo, kandi mu byagezweho, 79% by’abahungu bageze ku rwego rusabwa, mu gihe abakobwa ari 71%. Icyuho cya Siyansi gifite ingaruka ku hazaza h’abakobwa mu masomo ya STEM, arimo Siyansi, Ikoranabuhanga, Ubwubatsi n’Imibare.
Ku rwego rw’intara, Iburasirazuba niho hari abanyeshuri bitwaye neza muri Siyansi, bifite amanota 537,2, aho 80,4% by’abanyeshuri bageze ku gipimo gisabwa. Iburengerazuba yagize 533,5, Amajyepfo 532,8, Kigali 528,7, naho Amajyaruguru aba inyuma afite 524,5, aho 68,8% bageze ku gipimo gisabwa. Amajyaruguru rero agaragara nk’afite ikibazo cyihariye kuko ari hasi mu Cyongereza mu mwaka wa Gatatu w’ayisumbuye, mu mibare yo mu wa Gatandatu w’abanza no muri Siyansi mu wa Gatatu w’ayisumbuye, nubwo afite umuvuduko mwiza mu gusoma Ikinyarwanda.
Mu turere, Nyamagabe yitwaye neza cyane, aho 91,3% by’abanyeshuri bageze cyangwa barenze igipimo gisabwa muri Siyansi, kikaba ari cyo gipimo cyiza kurusha ibindi byose byagaragaye muri LARS.
Ariko mu byiciro bya Siyansi, raporo igaragaza ko ubugenge [Physique] ari ikibazo gikomeye. Ikibazo cyo kumenya uduce duto tugize intima ya atome cyasubijwe neza na 29,1% gusa, naho icyo gusobanura impamvu ubushyuhe butandukanye mu nyanja gitanga 29,5% gusa. Ibi bigaragaza ko ubumenyi bushingiye ku gusobanura, kugereranya no gukoresha concepts za Siyansi bugikeneye imbaraga.
Imibare igaragaza ko iyo aba banyeshuri bahawe ubufasha bukwiye, bashobora kwitwara neza kurusha impuzandengo y’igihugu.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

