Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Karongi yataye muri yombi umusore w’imyaka 30 ukekwaho kwica nyina akamushyira mu ifumbire munsi y’urugo.
Uwo musore wo mu Mudugudu wa Rugusa, Akagari ka Rwufi, Umurenge wa Mutuntu mu Karere ka Karongi yafashwe n’abanyerondo ubwo yari avuye mu rugo mu masaha y’ijoro ahetse igikapu.
Ni umusore wari warananiwe urugo, asubira kubana na nyina witwa Nyirambonizanye Espérance w’imyaka 68, ariko akaba yari asanzwe amukubita.
Amakuru y’ubu bwicanyi yamenyekanye tariki 14 Kamena 2026, Saa Tatu z’ijoro nyuma y’aho abanyerondo bafashe uyu musore yiruka yikoreye igikapu, bazi ko ari umujura, barebye basanga ari wa wundi usanzwe uzwiho gukubita nyina.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muntuntu, Ntaganda Wilson yavuze ko abanyerondo bahise bamumenyesha, asanga uwo mwana amuzi kuko yari yarigeze kumuganiriza amusaba kureka guhohotera nyina.
Ati “Abanyerondo bakomeje kumubaza cyane agera aho yemera ko ari we wamwishe, ku wa Gatanu amujyana munsi y’urugo ahantu mu ifumbire. Inzego z’umutekano zaje zikora iperereza, ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Bwishyura”.
Ntaganda yibukije ko nta muntu ukwiye kwambura mugenzi we ubuzima kuko butangwa n’Imana ari nayo ikwiye kubumwambura.
Ati “Ubutumwa dutanga ni uko nta muntu ukwiye kwambura undi ubuzima, ariko noneho by’igitangaza ni uyu wishe nyina. Itegeko iri rishyashya ry’umunani abaturage ntabwo bararisobanukirwa. Kera abana bahohoteraga ababyeyi babo ngo babahe iminani ariko ubu gutanga umunani ntabwo bikiri itegeko. Umubyeyi atanga umunani ku bushake bwe”.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

