Inganda zitunganya imyenda zizongerera ubushobozi ibikorwa byazo ku rugero rwa 100% bitarenze mu 2029, ndetse umubare w’akazi zizatanga uziyongera uve ku mirimo 11,900 ugere ku 50,500.
Biteganyijwe ko u Rwanda ruzajya ruzigama miliyoni 28 z’amadolari buri mwaka ku myenda yatumizwaga hanze, mu gihe amafaranga azajya asigara imbere mu gihugu kubera gukora ibitambaro bikorwamo imyenda mu Rwanda ateganyijwe kwiyongera akava kuri miliyari 9 Frw akagera kuri miliyari 45 Frw buri mwaka.
Aha kandi, ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku nganda z’imyenda biteganyijwe kuzava kuri miliyoni 20 z’amadolari bikagera kuri miliyoni 100 z’amadolari ku mwaka.
Iri terambere ryitezweho kugira uruhare rukomeye mu kugabanya ubushomeri bukigaragara cyane cyane mu rubyiruko.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko igipimo cy’ubushomeri mu Rwanda cyageze kuri 11% mu gihembwe cya mbere cya 2026, kivuye kuri 11.1% mu gihembwe cya mbere cya 2025.
Abashomeri bafite imyaka yo gukora bageze ku bihumbi 615, mu gihe abatari ku isoko ry’umurimo barenga miliyoni 3.1.
Imibare ya NISR kandi igaragaza ko abafite akazi benshi bakiri mu rwego rw’ubuhinzi rwihariye 44.4%, rugakurikirwa na serivisi zikoresha 41%, mu gihe inganda zikoresha 14.6%.
Abasesenguzi bavuga ko kongera ishoramari mu nganda zitunganya imyenda bishobora gufasha igihugu kongera ibyoherezwa mu mahanga, guteza imbere urwego rw’inganda no guhanga imirimo mishya ku rubyiruko rwinshi rwinjira ku isoko ry’umurimo buri mwaka.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

