Ngoma: Umukobwa w’imyaka 17 yishwe atemwe ijosi

NEWS

Inzego z’umutekano mu Karere ka Ngoma ziri guhigisha uruhindu abantu bagize uruhare mu kwica umwana w’umukobwa w’imyaka 17, bamuteye icyuma ku ijosi, bamukata amabere, intoki n’ibindi bice by’umubiri.

Ibi byabaye mu ijoro ryacyeye rishyira kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kamena 2026 mu Mudugudu wa Kamvumba mu Kagari ka Kinunga mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE dukesha aya makuru bavuze ko uwo mukobwa yishwe atewe ibyuma ku ijosi, ku ntoki, mu mabere no mu bindi bice bitandukanye. Basabye inzego z’umutekano ko uwishe uwo mukobwa nafatwa yazaburanishirizwa mu ruhame kuko yamwishe urw’agashinyaguro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Niyigena Alexis, yavuze ko inzego z’umutekano ziri gushakisha uwakoze iki cyaha yizeza abaturage ko azafatwa.

Ati “Navuga ko ari amahano, twagize ibyago tubura umwana w’umukobwa w’imyaka 17 aho byagaragaye ko mu ma saa Saba z’ijoro umugabo waho yasohotse hanze agiye kureba amatungo ye uko ameze hanze, abona inzu uwo mwana w’umukobwa yararagamo ifunguye, yinjiyemo asanga bamwishe.’’

Gitifu yakomeje avuga ko icyakozwe ari ubutabazi bw’ibanze, aho bahageze bahageze bagahita bahamagara inzego z’umutekano zirahagera nazo zihita zitangira gukora iperereza kugira ngo hamenyekane uwamishe.

Umurambo wahise ujyanwa i Kigali kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Gitifu Niyigena yavuze ko nta kibazo cy’umutekano muke kidasanzwe kiri muri uyu Murenge ngo kuko iyo bimenyekanye ababigizemo uruhare bashakishwa bagafatwa bakabihanirwa, yatanze urugero ahari ikirombe aho mu minsi ishize hafatiwemo abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko banatezaga umutekano muke aho abenshi bafashwe bakabihanirwa.

Yijeje abaturage kandi ko uwishe uwo mwana w’umukobwa naramuka afashwe azaburanishirizwa mu ruhame kugira ngo bitange isomo ku bandi nk’uko abaturage bakomeje kubyifuza.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *