Ibiciro ku isoko byazamutseho 12,9% muri Gicurasi.

Economy NEWS

Ibiciro ku masoko yo mu mijyi mu Rwanda byakomeje kuzamuka muri Gicurasi 2026, aho byiyongereyeho 12,9% ugereranyije na Gicurasi 2025, bigaragaza ko ubuzima bukomeje guhenda ku baturage, cyane cyane ku bicuruzwa na serivisi bikenerwa buri munsi.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, igaragaza ko iri zamuka ry’ibiciro mu mijyi ryagabanutseho gato ugereranyije na Mata 2026, ubwo ryari ku gipimo cya 13%. Nubwo bimeze bityo, igipimo cya 12,9% kiracyerekana ko ibiciro bikiri hejuru cyane ku masoko.

NISR ivuga ko izamuka ry’ibiciro muri Gicurasi 2026 ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6,2%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi bizamukaho 16,1%, mu gihe ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 19,4%.

Ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi ni byo byarazamutse cyane, ku kigero cya 71,6%, mu gihe iby’ubwikorezi byiyongereyeho 24,5%. Ibiciro by’amafunguro n’icumbi byo byazamutseho 16,6%.

Ugereranyije Gicurasi 2026 na Mata 2026, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 0,5%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 0,9%, ndetse n’ibiciro by’ubwikorezi byiyongereyeho 1,1%.

Ku rwego rw’igihugu, ibiciro bikomatanyije mu mijyi no mu byaro byiyongereyeho 12,3% ugereranyije na Gicurasi 2025, bivuye kuri 11,5% byari byagaragaye muri Mata 2026.

Ibi bigaragaza ko izamuka ry’ibiciro rikomeje kugira ingaruka ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage, haba mu mijyi no mu byaro.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *