Umuhanzi Nemeye Platini P. arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK, nyuma yo gufatwa n’uburwayi, akabanza kubusuzugura, yajya kwivuza akarara mu Bitaro.
Uyu muhanzi uzwi nka Platini P. arwariye mu Bitaro bya CHUK kuva kuri iki Cyumweru tariki 07 Kamena 2026 nk’uko amakuru yizewe atugeraho abyemeza.
Uwaduhaye amakuru avuga ko ko Platini yabanje kurwara, aho yafashwe afite intege nke, ariko akabanza kubisuzugura, yumva ari umunaniro usanzwe ko biza kugenda, neza ariko akomeza kuremba.
Byageze kuri iki Cyumweru ubwo yajyaga kwivuza mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK, ahita anasabwa kuvurwa acumbikiwe kwa muganga.
Ishimwe Clement, Umuyobozi w’Inzu ifasha abahanzi ya KINA Music isanzwe inabarizwamo Platini, yavuze ko koko arwaye ariko ko uko ameze bidakanganye.
Yagize ati “Ntabwo bikomeye byo guca igikuba. Yagiye kwa muganga ku wa 7 Kamena 2026 birangira arayeyo ariko igihe icyo ari cyo cyose yataha kuko ntabwo bikomeye cyane.”
Africans & Diaspora
Umuhanzi Platini arwariye mu Bitaro nyuma y’amezi abiri undi muhanzi nyarwanda, The Ben na we agiye mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare biherereye i Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Umuhanzi The Ben na we yagiye kwa muganga nyuma yo kubanza gusuzugura uburwayi yari yagize, akeka ko ari umunaniro, yajya kwivuza na we agasabwa gucumbikirwa ku Bitaro kugira ngo yitabweho n’abaganga.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

