Umuhanzi w’umunyabigwi muri Uganda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone yasabye abahanzi babiri bakomeye mu Rwanda The Ben na Bruce Melodie gukorana indirimbo kuko ikibahuza ari umuziki.
Jose Chameleone yababwiye ko yifuza kumva indirimbo bakoranye bakareka kuhashyira imbere ibibatandukanya. Yagize ati: “Ndi umunyabigwi yego, ariko ndi umufana ukomeye wa The Ben, nkaba n’umufana ukomeye wa Bruce Melodie, kandi nkaba umufana w’umuziki nyarwanda. Ubutumwa bwanjye kuri The Ben na Bruce Melodie, ibidutandukanya turabigira ariko twese duhuzwa na Afurika nyuma yayo mwese muri Abanyarwanda.”
Yungamo ati: “Ibyo bintu byo gutandukanywa n’umuziki si byiza mwese muzamura ibendera rimwe ry’u Rwanda, muhe abantu umuziki, kuko ni cyo abantu bashaka, Njye nka Chameleone hari icyo mbasaba ndashaka kumva indirimbo mwakoranye.”
Chameleone uri mu Rwanda yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 05 Kamena 2026, ubwo yari yitabiriye igitaramo cyari kigamije gutanga umusogongero w’ibyo abo bahanzi bateganya gukorera hirya no hino mu Turere dutandukanye tw’igihugu cyiwe ‘Summer Country Tour.’ Mu rwego rwo kubashyigikira.
The Ben na Bruce Melodie basanzwe bafatwa nk’abahanganye mu muziki nyarwanda ahanini bitewe n’ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’itangazamakuru ibituma abafana b’impande zombi bisanga bahanganye. Ubwo Jose Chameleone yabwiraga abo bahanzi ko yifuza kumva indirimbo bafatanyije abafana bishimye ndetse Bruce Melodie araseka bituma abenshi bibuka ko Bruce Melodie yatangaje ko yabigerageje ariko bikanga.
Mu 2024, ni bwo Bruce Melodie yatangarije muri Kenya ko hari indirimbo yakoranye na The Ben icyakora biza kurangira idasohotse bitewe n’uko The Ben yahamagaye Bruce Melodie ngo bakore indirimbo, Bruce Melodie akaza agafata amajwi ye mu gihe The Ben we yakinaga ‘Play Station’ banamuhamagara ngo yumve ibyo mugenzi we yafashe agakomeza akikinira ibyo Bruce yafashe nko kumusuzugura nyamara The Ben we akavuga ko yabitewe n’uko akunda uwo mukino cyane atari guhaguruka utarangiye.
Abakurikiranira hafi iby’imyidagaduro bavuga ko iyo ishobora kuba ari yo ntangiriro y’ihangana rihora hagati yabo kuko nyuma ni bwo hagiye huririraho ibindi bibazo byose.
Si ubwa mbere Bruce Melodie na The Ben bagiye guhurira mu gitaramo kuko tariki ya 01 Mutarama 2026, bahuriye mu gitaramo cyabereye muri BK Arena cya The Ben wari watumiye Bruce Melodie mu rwego rwo gufasha abakunzi b’umiziki gutangira neza umwaka.
The Ben amaze imyaka igera kuri 18 mu muziki kuko yatangiye umuziki mu 2008, amaze kwegukana ibihembo bigera mu 10 bikomeye, birimo ibya Salax Awards, Isango na Muzika Awards na HiPipo Music Awards n’ibindi mu gihe Bruce Melodie we amaze imyaka igera muri 15 kuko yatangiye mu 2011, indirimbo ye ya mbere “Tubivemo” ijya hanze mu 2013. Yegukanye ibihembo bikomeye birimo ‘PGGSS 2018’, ‘Salax Awards’ ‘Trace Award 2023’ (Best Rwandan Artist) n’ibindi.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

