Ngoma: Shehe ushinjwa kwica nyina akamushyira mu cyobo n’abo bafatanyije baburanishirijwe mu ruhame

NEWS

Kuri uyu wa Kabiri urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishirije mu ruhame mu murenge wa Mutenderi abarimo Hakizimana ukunze kwitwa Shehe n’umugore we Claudine Musengimana umugabo n’umugore we bashinjwa icyaha cyo kwica Mukaremezo Xaverine ari we nyina wa Hakizimana akanaba nyirabukwe wa Claudine.

Ubushinjacyaha bwisumbuye bwa Ngoma bwahawe ijambo maze busobanura ibyo burega uyu Jean Luc Hakizimana uzwi nka Shehe ndetse n’umugore we n’abandi bareganwa  ubufatanyacyaha

Ni icyaha cyakozwe taliki ya mbere Gicurasi muri uyu mwaka ,ariko ukaba ari umugambi ngo wari umaze igihe kirekire.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Hakizimana n’umugore we bari barigeze kwiba Nyakwigendera Mukaremezo Xaverine amafaranga 2500000  yari afite mu nzu iwe.

Bamaze kumwiba aya mafaranga ubugenzacyaha burabakurikirana ariko mu gihe cyo kugeza dossier mu rukiko ,kubera imbabazi za kibyeyi Xaverine ababarira umuhungu we arafungurwa ariko bemera ko bazamwishyura bakorana inyandiko y’imbabazi ngo badakurikiranwa babanza kumwishyura amafaranga ibihumbi 500.

Ubushinjacyaha bwavuzeko izi mbabazi ntacyo zamaze kuko amafaranga asigaye batigeze bifuza kuyamwishyura mu gihe cya vuba yabishyuza bakamubwira ko bazayamuha igihe kiragera bacura umugambi wo kuzamwica.

Nibwo bamuhamagaraga aho atuye mu murenge wa Sake uhana imbibi n’umurenge wa Mutenderi bamubwira ngo naze aho batuye bamwishyure ya mafaranga yari asigaye ko bayabonye.Umubyeyi akimara kwinjira mu nzu yahasanze umuhungu we Hakizimana Jean Luc n’umukazana we Mukeshimana Claudine arabasuhuza yicara mu nzu nk’uko bisanzwe.

Nibwo Hakizimana yahise ajya  gukora ku witwa Nzabonimana bahimba Nzabo ngo aze amumufashe kumwica kuko yamuhaye igihembo cy’amafaranga ibihumbi 50 ngo azamufashe kwica nyina,noneho umukazana asigarana nyirabukwe amuganiriza ari na ko afashe urupapuro yandika amasezerano y’ubwishyu.

Ubwo Nzabonimana na hakizimana bakimara kuhagera nibwo Musengimana Claudine yakinze urugi rw’inzu akinga n’urugi rw’irembo ngo hatagira uza kureba ibyo barimo hanyuma ajya muri Alimentation ye aho asanzwe akorera mu buryo bwo kujijisha areba ko hari uwamenya amakuru.

Ubwo rero Hakizimana azana umwenda bita umutandiro ahita aza awunigisha umukecuru afatanyije na Nzabo baramuniga bagirango yashizemo umwuka baramuterura bajya kumuta mucyobo Hakizimana yari yaracukuye mu gikari bashyiraho igiti baratwikira ahita ahemba 50 nzabo.

Bucyeye mu gitondo abwira uwitwa Jacque usanzwe akora imirimo yo kubaka amubwira kuza kumufasha gusiba icyobo bari batayemo nyina nibwo yazaga afatanya na hakizimana ariko na we abona ko harimo umuntu amubajije undi ati ceceka ubwo umukecuru yari atarashiramo umwuka ataka yinyegambura bashaka ferabeto baponda sima basibanganya cya cyobo bamutayemo.

Cyakora biza kumenyekana ko uriya mubyeyi yabuze Hakizimana ajya ku bugenzacyaha kuvuga ko umubyeyi we yamubuze ariko barabikurikirana basanga Mukaremezo ari muri rwa rwobo bamutabyemo  iperereza rikozwe bagiye kureba baracukura bakuraho ferabeto nyuma y’uko bari bahise banazamuriraho inzu kugirango bayobye uburari.Bakuyeho ferabeto basanga Mukaremezo arimo bamukuramo ariko ageze I musozi arapfa.

Hakizimana yemera uruhare rutaziguye  mu kwica Nyina afatanyije na Nzabonimana ko bamunize bakamushyira mu cyobo akamwishyura ibihumbi 50 agahamagara umufundi usanzwe umwubakira bafatanya gusibanganya cya cyobo bashyizemo umurambo wa nyina.

Hakizimana avuga ko nyuma y’aho nyina aburiye yakomeje kujijisha kuko atari guhi ta yemera icyaha ariko basanga yaraburiye iwe abura uko abigenza yishyira inzego z’umutekano.Umugore we yagaragaje ko iyicwa rya Nyirabukwe atabigizemo uruhare kuko nyuma y’uko umugabo we azanye na Nzabo yahise amwohereza ku kazi aho asanzwe akorera na nyuma yamuhamagara akamubwirako umukecuru yatashye yanamuherekeje.

Ubushinjacyaha bwavuze ko aba baregwa bose uko ari bane bagize uruhare rutaziguye mu rupfu rwa Mukaremezo Xeverina rubasabira igihano cy’igifungo cya burundu.Urukiko rwanzuye ko umwanzuro w’uru rubanza ruregwamo Hakizimana ushinjwa kwica nyina hamwe n’abandi bose bashinjwa uruhare muri iki cyaha uzatangazwa taliki ya 9 Kamena 2026.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *