BAL 2026: Icyizere cyo kwegukana igikombe ni cyose muri RSSB Tigers.

NEWS

Umutoza wa RSSB Tigers, Henry Mwinuka, yagaragaje ko bafite icyizere cyo kuzegukana BAL 2026, n’ubwo uzaba ari umukino ukomeye bazahuramo na Petro de Luanda.

Uyu mukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 31 Gicurasi 2026 saa Kumi n’Ebyiri muri BK Arena.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Henry Mwinuka yagaragaje ko biteguye kuzegukana igikombe.

Ati “Ni umukino utazoroha kuko Petro ni ikipe ikomeye, ifite ubunararibonye muri iyi mikino kuko itarasiba muri BAL.”

Yakomeje avuga ko abizi neza ko bazafata Craig Randall uri mu bakinnyi be bakomeye ariko afite ibindi bisubizo.

Craig Randall umaze gutsinda amanota menshi muri iyi mikino, yavuze ko biteguye kuzagera ku ntego zabo.

Ati “Umwanya twari dutegereje wageze kuko twifuzaga kugera hano kuva ku munsi wa mbere turi muri Kalahari Conference. Twiteguye neza kandi twizeye ko tuzegukana igikombe.”

Aba bombi basabye abafana kuzajya kubashyigikira nk’uko babikoze kuva ku munsi wa mbere.

Ku rundi ruhande, Childe Dundao uri mu bakinnyi bakomeye ba Petro de Luanda, yavuze ko bafite icyizere cyo kuzitwara neza nubwo babizi ko umukino uzaba ukomeye.

Ati “Uzaba ari umukino ukomeye cyane kuko tuzahura n’ikipe nziza. Tuzagerageza gushaka igisubizo cyo guhagarika Craig Randall.”

Petro de Luanda ntabwo ari ikipe y’agafu k’imvugwa rimwe kuko imaze kugera ku mukino wa nyuma inshuro enye, zirimo eshatu zikurikiranya, mu gihe yegukanye iri rushanwa mu 2024.

Uyu mukino uzabanzirirwa n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu uzahuza Al Ahly yo muri Libya na Al Ahly yo mu Misiri saa Cyenda.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *