Unity SC yabwiye FERWAFA ko ititeguye gukina Icyiciro cya Mbere.

NEWS Sports

Nyuma yo gutsindira kuzakina Shampiyona y’u Rwanda y’Icyiciro cya mbere cy’umwaka utaha w’imikino 2026-27, ikipe ya Unity SC yandikiye ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ibumenyesha ko ititeguye gukina muri iki Cyiciro kubera ikibazo cy’amikoro.

Mu kwezi gushize ni bwo hamenyekanye amakipe abiri yakatishije itike yo kuzakina Shampiyona y’Icyiciro cya mbere [BK Pro League] mu mwaka utaha w’imikino 2026-27.

N’ubwo yabaye iya kabiri muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, amakuru , avuga ko Unity SC yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], irimenyeshya ko ititeguye kuzakina Shmapiyona y’Icyiciro cya mbere mu mwaka utaha w’imikino.

Iyi kipe yo mu Karere ka Bugesera, yavuze ko kimwe mu mbogamizi ifite zitatuma ikina muri BK Pro League, ari amikoro adahagije kuko amafaranga yakoreshaga mu Cyiciro cya kabiri atayitunga mu Cyiciro cya mbere.

N’ubwo nta ruhande rurabitangaza, ariko FERWAFA yo ivuga ko ikiri gusesengura itegeko rizakurikizwa kugira ngo haboneke isimbura Unity SC.

Bivugwa ko hakiri kurebwa niba izahita isimburwa na Étoile de l’Est yo mu Karere ka Ngoma yabaye iya Gatatu cyangwa se niba hazakinwa imikino ya kamarampaka kugira ngo hazaboneke itsindira uyu mwanya cyangwa se niba izaba yamanutse mu Cyiciro cya mbere ari yo izawuhabwa.

Izabahwa uyu mwanya, ni yo izahita izamukana na Sunrise FC yegukanye Shampiyona y’Icyiciro cya kabiri.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *