Ibitaro yakoragaho bivuga ko yari afite ubushobozi bwo kwakira abakiriya 50 ku munsi bakeneye ziriya serivisi z’urubyaro. Yari umuganga muri ‘Mediheal Diagnostic and Fertility Centre’ Ibitaro byo mu mujyi wa Kigali. Nyuma y’ibyumweru bibiri afungiye muri kasho, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo muri gereza ya Mageragere.
Dr Semwaga Emmanuel ari mu baganga mbarwa bazobereye mu gukora ibyo gufasha abagore babuze urubyaro yifashishije ubuvuzi bugezweho bwa’IVF’ {In Vitro Fertilisation} no gufasha abifuza ababatwitira no kubakurikirana (Surrogacy).
Ku wa 27 Gicurasi 2026 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Dr Semwaga Emmanuel afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ibyo byaha akurikiranyweho bishingiye ku kazi akora k’ubuvuzi. Dr Semwaga yari umuganga mu Bitaro bya’Mediheal Diagnostic and Fertility Centre’ mu mujyi wa Kigali. Amaze igihe afunzwe kubera ibyaha akekwaho bijyanye no gufasha ababuze urubyaro kurubona mu nzira, Urukiko ruvuga ko zidakurikije amategeko.
Itegeko rireba serivisi z’ubuvuzi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere y’abantu ryasohotse muri Nzeri ya 2025. Ririmo ingingo zemerera abantu bujuje ibisabwa gutwitira abanda, gutanga no kwakira intanga z’abandi, amasezerano abigenga. Ni itegeko kandi rigena ibyemewe n’ibibujijwe. IVF ikoreshwa igihe muganga abonye bimwe mu bibazo bifitanye isano n’imiyoborantanga, intanga nke cyangwa zidafite imbaraga, abagore bagira ibihe by’uburumbuke bitameze neza n’ababuze urubyaro ku mpamvu zitazwi.
Ni ikoranabuhanga rikoreshwa mu guhuza intanga ngabo n’intanga ngore hanze y’umubiri. Kugeza ubu undi muganga w’inzobere muri ubwo buhanga avurira mu Bitaro bya Leta mu gihe Semwaga akora mu Bitaro byigenga. Dr Semwaga azwi nka muganga w’inzobere w’indwara z’abagore no kubyaza(gynecologist).
Ibitaro yakoragaho bivuga ko yari afite ubushobozi bwo kwakira abakiriya 50 ku munsi bakeneye ziriya serivisi z’urubyaro.
Kuva yafungwa abakeneraga serivisi yatangaga babuze abashobora kubafasha. Yari amaze ibyumweru bibiri afunze,ibintu byakuruye impaka ku bari abakiriya bakenera serivisi zo kubura urubyaro. Ku wa kabiri tariki 27 Gicurasi 2026 nibwo Urukiko rwategetse ko ajya gufungirwa muri gereza ya Mageragere bitewe n’uko hari impamvu zikomeye zagezweho mu iperereza ry’ibanze. Dr Semwaga Emmanuel afite iminsi 30 yo kujuririra kiriya cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Niba yarakiraga abamugana 50 ku munsi, mu minsi 14 ari muri kasho abasaga 700 bari bamaze kubura ubaha serivisi. Abahawe izo serivisi bageze mu cyiciro cyo gukurikiranwa nabo, nta washidikanya ko bazahura n’ingaruka bakabura ubaha ubwo buvuzi.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

