Ujekuvuka Emmanuel wamenyekanye nka Marchal Ujeku yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ku wa 20 Gicurasi 2026 akurikiranyweho ibyaha birimo icy’Ubuhemu n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.Thierry. aganira n’ikinyamakuru IGIHE dukesha aya makuru
Aha akaba yagize ati “Nyuma y’ibirego byatanzwe n’abaturage mu bihe bitandukanye, RIB yafunze Ujekuvuka Emmanuel, umuyobozi uhagarariye sosiyete igura ikanagurisha ibibanza yitwa Marshal Real Estate. Akekwaho ibyaha bibiri birimo icy’ubuhemu n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.”
Dr. Murangira yavuze ko uyu mugabo yagurishaga ibibanza byanditse ku bandi bantu akaba yaratawe muri yombi amaze kugurisha ibifite agaciro ka 53.500.000Frw n’amadorali ya Amerika 4500 (arenga miliyoni 6Frw).
Marchal Ujeku kugeza ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.
Mu bihe bitandukanye Marshal Ujeku yagiye agurisha abantu batandukanye ibibanza, bidahari cyangwa byanditse kubandi , ariko abaguze bajya gukora ihererekanya bagasanga byanditse ku bandi bantu.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Marchal Ujeku atari ubwa mbere akurikiranyweho ibi byaha.
Mu bihe bitandukanye, RIB yagiye yakira ibirego byinshi aregwa ubuhemu no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yabona atangiye gukurikiranwa akemera gusubiza amafaranga, ariko biza kugera aho biramunanira, kuko ibirengo byari bimaze kuba byinshi.
Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uhamijwe n’Urukiko iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3Frw ariko itarenze miliyoni 5Frw.
Icyaha cy’ubuhemu giteganywa n’ingingo ya 176 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uhamijwe n’Urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsj y’ibihumbi 500Frw ariko itarenze miliyoni 1Frw.
Mu butumwa bwe, Dr. Murangira yagize ati “RIB irasaba abaturarwanda kugira amakenga mu gihe bagiye kugura imitungo itimukanwa, ndetse bakajya babanza gushaka amakuru mu kigo gishinzwe ubutaka. Abantu bagire amakenga, bajye bishyura igihe cyose bamaze kubona ko uwo bagiye kugura ariwe nyiri ubutaka cyangwa inzu, kandi bajye bishyura bahita bakora ihererekanya imbere ya Noteri.”
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

