Qatar Airways igiye gusubukura ingendo zerekeza i Kigali

NEWS

Sosiyeti y’indege ya Qatar Airways yatangaje ko igiye gusubukura ingendo z’indege zerekeza i Kigali, nyuma y’igihe zari zimaze zarahagaritswe kubera intambara iri mu Burasirazuba bwo hagati.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Travel PRNews nuko izi ngendo zizasubukurwa guhera ku itariki ya 16 Kamena 2026

Izi ngendo zari zarahagaze muri Gashyantare kubera impamvu z’umutekano zatewe n’ibihe by’intambara mu Burasirazuba bwo Hagati.

Icyo gihe, Qatar Airways yari yahagaritse ingendo zayo mu mijyi itandukanye ku Isi mu rwego rwo kwirinda ingaruka ku mutekano w’abagenzi n’indege.

Ubuyobozi bwa Qatar Airways bwemeje ko ubwo zizaba zimaze gufungurwa hazongerwa ingendo zerekeza i Kigali zikaba inshuro ebyiri mu Cyumweru, bikazafasha kongera guhuza ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika n’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati.

Izi ndege zizajya zihaguruka ku kibuga mpuzamahanga cya Hamad International Airport, zerekeza i Kigali, ndetse uyu murongo woroshya ingendo hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu Burayi, Aziya n’Uburasirazuba bwo Hagati.

Kuba indege za Qatar zigiye kongera kuza mu Rwanda bizafasha mu guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi n’itembera ry’abaturage.

Qatar Airways yari yahagaritse ingendo ziza i Kigali kubera ifungwa ry’ikirere cya Qatar kubera umutekano muke n’intambara mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Muri Gashyantare 2026, Ikigo cy’Ubujyanama mu by’Ikirere cya Qatar cyahagaritse ibikorwa by’ingendo zose kubera umutekano muke n’amakimbirane mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati (nyuma y’ibitero bya misile n’intambara byakomye mu nkokora umutekano w’ikirere).

Ibi byatumye Qatar Airways ihagarika ingendo mu mijyi 22 ku Isi, irimo n’i Kigali mu Rwanda

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *