Rusizi: Indi mipaka 2 ihuza u Rwanda na RDC yafunzwe kubera Ebola.

NEWS

Nyuma y’amasaha make imipaka ihuza u Rwanda na Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Karere ka Rubavu ifunzwe kubera icyorezo cya Ebola, kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2026 indi mipaka ibiri yo  mu Karere ka Rusizi nayo yafunzwe.

Aya makuru yahamijwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi aho bwemeje ko imipaka ya Rusizi ya 1 n’iya 2 yafunzwe muri iki gitondo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola gikomeje gufata indi ntera muri RDC. 

Sindayiheba Phanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, yabwiye Imvaho nshya dukesha iyi nkuru ati: “Imipaka ya Rusizi 1 & 2 ibaye ifunze by’agateganyo mu rwego rwo kurwanya no gukumira icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu baturanyi ( DRC). Abanyeshuri, abakora ibikorwa by’ubutabazi, abatwara ibiribwa, ndetse n’abatashye iwabo barakomeza koroherezwa gutambuka.”

Yakomeje asaba abaturage gukomeza ingamba zo kwirinda harimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, kwirinda gusuhuzanya n’intoki, kwirinda ingendo zitari ngombwa cyane cyane ahantu hagaragaye icyorezo cya Ebola, kwihutira kujya kwa muganga mu gihe ugaragaje ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kuribwa mu ngingo, kuva amaraso n’ibindi. 

Amakuru aheruka muri RDC mu cyumweru gishize agaragaza ko mu Ntara ya Ituri habonetse umurwayi wa Ebola. 

Ku wa Gatandatu Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo muri Afurika, cyatangaje ko abanduye bageze kuri 336, mu gihe abapfuye ari 87.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryo ryatangaje ko uretse muri RDC no muri Uganda na ho hagaragaye umurwayi umwe wa Ebola ahita agwa mu Bitaro by’i Kampala, inzego z’ubuzima zikaba zikomeje gukurikiranira iki cyorezo hafi. 

WHO ivuga ko icyorezo cya Ebola kimaze kugaragara muri RDC no muri Uganda inshuro zisaga 20, ikaba yagiriye inama ibyo bihugu gutangiza ibihe bidasanzwe kugira ngo bihangane n’icyo cyorezo.

Abaturiye umupaka wa Kamanyola unyuze mu Murenge wa Bugarama, bavuga ko wo ufunguye ariko na wo ingamba z’ubwirinzi zirakomeje. 

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *