Nyamasheke: Yishe umugore we amuziza ko yanze kumutekera.

NEWS

Burindiri Emmanuel wo mu Mudugudu wa Mukoto,Akagari ka Karengera,Umurenge wa Kirimbi,Akarere ka Nyamasheke afungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Macuba, akekwaho kwica umugore we  witwaga Mukarwego Elleda w’imyaka 62,amuziza ko yanze guteka.

Uwo Barindiri amaze kumwica yahise ajya ku Murenge kwirega icyo cyaha yakoze, aho yabwiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Kirimbi ko amaze kwica umugore we bari bamaranye imyaka irenga 30 babana bitemewe n’amategeko. 

Yavuze ko bari biriranywe banywa inzoga ku wa 15 Gicurasi,2026, bataha bombi basinze.Bageze mu rugo mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro umugabo abwira umugore ngo nateke arye arumva ashonje. 

Umugore arabyanga amubwira ko adateka muri iryo joro,dore ko banabana bonyine mu nzu, ko atabishobora yumva yasinze.

Umugabo yamubwiye kwinjira mu nzu na byo umugore arabyanga,  umugabo akavuga ko yahise amusunika,umugore yikubita hasi,umugabo arakingura arinjira,abona undi ntiyeguka ngo yinjire. 

Umugabo yasohotse amukozeho yumva ntanyeganyega, aramuterura amujyana ku buriri, arebye asanga yapfuye.

Yahise amurambika aho ku buriri amworosa agatenge, akinga urugi rw’inyuma adashyizeho ingufuri,kuko icyumba bararamo umuryango wacyo nta rugi ugira, agenda yihishahisha kugeza ageze ku biro by’Umurenge ahobera ibendera.

Abazamu babonye umuntu ahobeye ibendera baramuhamagara,bamubaza impamvu arihobera muri iryo joro ababwira ko amaze kwica umugore we, bamwereka aho aba ari kugeza bukeye akabibwira ubuyobozi bw’Umurenge neza.

Umuturage witwa Ntakirutimana Emmanuel wageze muri uru rugo bwa mbere mugitondo cyo kuri uyu wa 16 Gicurasi,2026, yabwiye Imvaho Nshya ko aya makuru atari yamenyekanye kuko nta bushyamirane  abaturanyi babo bumvise.

Ati: “Amakuru nayahawe na SEDO w’Akagari mugitondo ambaza ngo ni ibiki byabereye mu Mudugudu wacu ko yumva ko hari umugabo wishe umugore we akaba ari ku Murenge aho yagiye kwirega. 

Nahise njyayo nsanga urugi rw’inyuma ku muryango rukinze ariko nta ngufuri iriho,ndakingura ndebye ku buriri bwabo kuko babaga bonyine nta n’urugi ruriho, mbona umugore aryamye yoroshe,atanyeganyega,yapfuye,mpita ntanga amakuru.”

Avuga ko ayo makuru ari yo yatumye inzego z’umutekano n’ubuyobozi bahagera basanga koko umugore yapfuye, umurambo ujyanwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma rya muganga, RIB yabanje gukora iperereza.

Nyiranzabahimana Adèle wari uturanye n’uwo muryango, banabana mu kimina n’uwo nyakwigendera,avuga ko bazindukiye mu kimina cyabo  saa kumi n’imwe z’igitondo nk’uko bisanzwe, ntibamubona,bigeze mu ma saa moya z’igitondo  batamubona bamufatira ibihano bisanzwe bihabwa abasibye,batazi ko yishwe.

Ati: “Twamufashe nk’uwasibye,anafatirwa ibihano  tuzi ko ari ugusiba ku bushake tutazi ko yishwe. Dutashye ni bwo amakuru yatugezeho ngo umugabo we yamwishe,turaza tuhageze dusanga koko umugore yapfuye, batubwira ko umugabo yahise ajya ku Murenge kwirega.’’

Abaturage b’uyu Mudugudu bavuga ko uyu ari umugore wa 4 wishwe mu myaka 3 ishize bitewe n’amakimbirane ahanini aturuka ku businzi, aho bajyana kunywa bamara gusinda,bataha bagashyamirana bikavamo imfu.

Nyiranzabahimana Adèle,ati’’ Ikibazo cy’ubusinzi bukabije butuma abagabo bica abagore gikwiye gufatirwa ingamba kuko birakabije cyane.

 Mu myaka 3 yonyine abagore 4 bamaze kwicwa ku maherere kubera ubusinzi no gukekanaho gucana inyuma kuko n’uyu mugabo wishe umugore we,hari igihe bakimbiranaga umugore yagiye gukorera abaturage agatinda,umugabo akavuga ko umugore atatinze mu kazi,ari abagabo batindanye.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, Uwizeyimana Emmanuel, yavuze ko umugabo yaje ku biro by’umurenge avuga ko yishe umugore we anababwira uburyo yamwishe, babajije amakuru basanga koko  umugore yapfuye.

Ati’’ Yatubwiye ko yamusunitse akikubita hasi amuziza ko yari aumubwiye guteka aranga,anamubwira kwinjira mu nzu na bwo umugore aranga, abonye umugore yapfuye, akigira inama yo kumurambika ku buriri akaza yiruka kubivuga  hano ku Murenge nta handi biramenyekana.’’

Yasabye abaturage kwirinda ubisinzi n’amakimbirane yo mu ngo, bakanatanga amakuru y’ utu tubari two mu ngo bamwe mu banywaga inzoga zitujuje ubuziranenge bimukiyemo,  abazihacururiza  bakabiryozwa.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *