Polisi y’u Rwanda (RNP) yatangaje ko ku bufatanye n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), yataye muri yombi abantu batandatu bakekwaho gushuka urubyiruko barwizeza kubona amahirwe yo kujya kwiga muri Canada.
Ni mu itangazo RNP yashyize hanze ku wa 13 Gicurasi 2026.
Mu itangazo RNP yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize iti “Abafashwe barimo kubazwa kugira ngo hakorwe iperereza no kumenya ukuri ku by’iki gikorwa.”
Kuri uyu wa 13 Gicurasi ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasigaye amakuru y’uko kuri imwe muri hoteli yo mu Mujyi wa Kigali hari abantu benshi cyane bashakaga amakuru yo kujya kwiga muri Canada.
Bikekwa ko ari amakuru uru rubyiruko rwagiye gushaka yo kujya kwiga muri Canada. Icyakora abahageze bagaragaje ko nta muntu wo muri Canada wari uhari.
Byavugwaga ko aba bantu barenga 1000 bari buzuye mu bice bitandukanye by’iyi hoteli.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iperereza rikomeje harebwa niba aba bantu bafite ibyangombwa bisabwa.
Ati “Ni ukureba niba MINEDUC ibazi, ese Ambasade ya Canada [mu Rwanda] irabazi, ese kaminuza n’ayo mashuri bavuga ko bahagarariye birabazi, ese bafite ibyo byangombwa bibemerera guhagararira ibyo bigo mu Rwanda?”
Yashingiye kandi ko hari uburyo bwemewe iyi mirimo ikorwamo, aho abantu baba bafite aho babarizwa ndetse bafite n’ibyangombwa byose bisabwa, bityo ko iperereza riri gukorwa na RIB ari ryo rizatanga ukuri.
Ati “Kugeza ubu ntabwo wahamya ko ari abatekamutwe, ibiri buve mu iperereza [ni byo bizagaragaza ukuri].”
Si ubwa mbere ibintu nk’ibi bibaye. Mu 2019 na bwo urubyiruko rubarirwa mu bihumbi rwagiye mu cyumba cy’inama cy’inyubako ya Kigali Convention Centre mu nama rwari twatanzemo amafaranga, ariko rusanga rwishyuye abatekamutwe.
Icyo gihe byavuzwe ko buri wese yishyuraga 4.500Frw yo kwiyandikisha akoresheje telefone (Mobile Money), abandi bishyuye kuri internet, abandi bishyura bageze aho inama yagombaga kubera.
Aba bavuga ko iyi nama yiswe ’wealth and fitness summit’ bagombaga kuyiboneramo ubumenyi ariko bagahabwa na 197$ yo kwitabira.
Basanze babeshywe, icyo gihe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye (wari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RNP), yavuze ko aba bantu batumije uru rubyiruko banyuze mu nzira zitemewe ariko bagiye kubakurikirana, amafaranga bariganyije agasubizwa abayatanze.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

