Urwego rutegura BK Pro League, Rwanda Premier League, rwatangaje ko hatazangwa ibikombe bibiri ku mpera z’uyu mwaka w’imikino nk’uko byari byaratangajwe mbere.
Byatangajwe binyuze mu itangazo uru Rwego rwashyize ahagaragara mu gitondo cyo kuri ku wa Kabiri, tariki ya 12 Gicurasi 2026.
Rwavuze ko “nk’uko byari byatangajwe mu kiganiro FERWAFA na RPL byagiranye n’abanyamakuru bamurikirwa gahunda yo kwakira amakipe yo muri Sudani muri Shampiyona, muri uyu mwaka w’imikino hazatangwa ibikombe bibiri.”
Rwanda Premier League yongeyeho ko “ikipe yo muri Sudani izasoreza ku mwanya wa mbere muri BK Pro League y’uyu mwaka izahabwa igikombe cy’icyubahiro [BK Pro League Champions 2025/26] ndetse nk’uko byemejwe mu Ukwakira ubwo aya makipe y’abashyitsi yasabaga gukinira mu Rwanda, yo ntabwo azahabwa ku bihembo bigenewe amakipe yitwaye neza.”
Yakomeje ivuga ko “izatanga kandi ikindi gikombe ku ikipe yahize andi makipe yo mu Rwanda (BK Pro League National Champions) ndetse akaba ari yo izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2026/27.”

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

