Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangaje ko mu Karere ka Muhanga habereye impanuka ikomeye yahitanye abantu babiri, igakomeretsa 15.
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Busozi, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza, Akarere ka Muhanga ku mugoroba wo ku wa 10 Gicurasi 2026.
Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yavaga i Muhanga yerekeza Kigali, umushoferi yagera mu ikorosi riri ahitwa i Kivumu, akarikata rikamunanira, maze bituma ata umukono we yagenderagamo agonga imodoka ebyiri zari imbere ye.
Iyi kamyo yakomeje igonga imodoka ya minibus yavaga i Kigali yerekeza i Muhanga, ihita irenga umuhanda.
Ati “Impanuka yahise ihitana abantu babiri, hakomereka n’abandi 15 bari mu modoka ya minibus. Imirambo n’inkomere batwawe mu bitaro bya Kabgayi. Haracyakorwa iperereza ngo tumenye neza icyateye impanuka.”
SP Kayigi yakomeje aha ubutumwa abashoferi cyane cyane abatwara amakamyo, abasaba kwibuka ko bafite uruhare runini mu gukumira impanuka nk’izi birinda umuvuduko, gutwara bananiwe, uburangare buvanze no kwirara ngo ni uko batwaye imodoka nini.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

