Shakira na Burna Boy bahuriye mu ndirimbo y’Igikombe cy’Isi.

Entertainment NEWS

Mu gihe isi y’umupira w’amaguru ikomeje kwitegura Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Canada na Mexico, umuhanzikazi Shakira yamaze gukura urujijo ku ndirimbo nshya yari amaze iminsi ateguza, ahamya ko ari yo ndirimbo yihariye ya ‘FIFA World Cup 2026’ ndetse anayihuriramo n’icyamamare muri Afrobeats, Burna Boy.

Ni inkuru yatunguye benshi ndetse ikomeza kongera ibyishimo mu bakunzi b’umuziki n’umupira w’amaguru, cyane ko Shakira asanzwe afatwa nk’umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye mu ndirimbo z’Igikombe cy’Isi.

Mu mashusho y’iminota mike yashyize hanze ku mbuga nkoranyambaga ze, Shakira agaragara ari kuri Stade ya Maracanã Stadium iri mu mujyi wa Rio de Janeiro, ahazwi cyane mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi.

Ari hagati y’ababyinnyi benshi, Shakira yumvikana aririmba amagambo arimo ubutumwa bwo kwiyubaka no kongera imbaraga nyuma y’ibigeragezo, aho agira ati “Aha hantu ni ho ukwiriye kuba… Icyakubabaje cyangwa cyagushegeshe rimwe ni cyo cyagukomeje.”

Iyo ndirimbo yiswe “Dai Dai”, biteganyijwe ko izajya hanze ku wa 14 Gicurasi 2026.

Kugaruka kwa Shakira mu ndirimbo z’Igikombe cy’Isi ntabwo ari ibintu bishya. Mu 2010, ubwo Afurika y’Epfo yari yakiriye ‘FIFA World Cup’, yakoze amateka akomeye binyuze mu ndirimbo Waka Waka (This Time for Africa), yabaye kimwe mu bihangano byakunzwe cyane ku Isi ndetse bikomeza kuba ikimenyetso cy’amarangamutima yaranze icyo gikombe cy’Isi.

Kuri iyi nshuro, kuba yahisemo gukorana na Burna Boy byatumye benshi bavuga ko FIFA ishaka kongera gushyira imbaraga mu njyana zifite igikundiro ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane Afrobeats imaze imyaka mike ifite ijambo rikomeye ku ruhando rw’umuziki.

Burna Boy nawe ni umwe mu bahanzi bamaze imyaka mike bahindutse ubukombe ku Isi, aho ibikorwa bye bikomeje kwambuka imipaka ya Afurika.

Kuba ahuriye na Shakira kuri iyi ndirimbo, benshi babifata nk’ihuriro ry’imico n’injyana zitandukanye zihuza umugabane wa Afurika n’Amerika y’Amajyepfo.

Mu gihe “Dai Dai” iri gutangira kuvugisha benshi, FIFA nayo iri gukomeza imyiteguro y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizatangira ku wa 11 Kamena, umukino ubanza ugahuza Mexico na Afurika y’Epfo kuri Stade ya Azteca iri mu mujyi wa Mexico City.

Umukino wa nyuma uzabera kuri MetLife Stadium ku wa 19 Nyakanga 2026.

Iyi ndirimbo ya Shakira na Burna Boy kandi ije mu gihe sosiyete ya Coca-Cola nayo iherutse gushyira hanze indirimbo ‘anthem’ yayo ya FIFA World Cup 2026 yahuriyemo J Balvin, Travis Barker, Amber Mark na Steve Vai, ishingiye ku ndirimbo “Jump” ya Van Halen.

Gusa nubwo hari izo ndirimbo zose ziri gusohoka, benshi bamaze guhanga amaso “Dai Dai” ya Shakira na Burna Boy, bavuga ko ishobora kongera gukora amateka nk’ayo “Waka Waka” yakoze mu myaka 16 ishize.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *