Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko umuhango wo kwita abana b’ingagi amazina uzaba ku wa 4 Nzeri 2026, ukabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze.
RDB yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 04 Gicurasi 2026 mu butumwa yanyujije ku rukuta rwayo rwa X.
Yasabye Abanyarwanda kuzagira uruhare ndetse no kwizifatanya n’uru rwego mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 21.
RDB yibukije ko ari n’umunsi wo kwishimira ubufatanye bwa Leta n’abaturage mu kubungabunga ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga, zikomeje kugira uruhare mu kuzamura umubare wabasura u Rwanda.
Kwita Izina ni umuhango watangiye mu 2005 kugeza mu 2025, ubwo uyu muhango wabaga ku nshuro ya 20 abana b’Ingagi 435, ni bo bari bamaze guhabwa amazina.
U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu bukerarugendo, ibi byatumye mu 2025 amafaranga yavuyemo azamukaho 6%, agera kuri miliyoni 685$, avuye kuri miliyoni 647$ yari yinjiye mu 2024.
Umubare w’abasura u Rwanda na wo wazamutseho 9% ugera ku bantu miliyoni 1,49, benshi muri aba basuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ikunzwe kubera ingagi, ndetse n’izindi pariki ziri hirya no hino mu gihugu.
Gusura ingagi bisaba kwishyura 1500$ ku munyamahanga, 500$ ku munyamahanga uba mu Rwanda, amadolari 200$ ku munyarwanda, amadolari 200$ ku muturage wo muri EAC na 500$ ku muturage wo mu bindi bihugu bya Afurika cyangwa se undi munyamahanga uba muri Afurika.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

