Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yibukije abaturarwanda ko iyo umuntu ahamagawe n’Umugenzacyaha ku mpamvu z’iperereza ategetswe kumwitaba, kuko kutabikora bigira ingaruka zo kuzanwa ku gahato nk’uko biteganywa n’itegeko.
Mu kazi ka buri munsi, Urwego rw’Ubugenzacyaha cyangwa Ubushinjacyaha buhamagaza abantu batandukanye hahamijwe gushaka amakuru afasha mu iperereza ku byaha ngo hamenyekane ukuri ku cyaha cyakozwe.
Umuntu wese ashobora guhamagazwa, yaba ukekwa, umutangabuhamya cyangwa se umuntu wese ushobora kuba afite amakuru yafasha mu iperereza ku cyaha runaka cyakozwe.
Dr Murangira aganira ni IGIHE yavuze ko “mu gihe Umugenzacyaha ahamagaje umwe muri abo bantu ku bw’impamvu z’iperereza itegeko rivuga ko ategetswe kumwitaba.”
Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu riteganya uburyo abantu bahamagazwa ngo bitabe ubugenzacyaha. Iri tegeko kandi riteganya n’uburyo uwanze kwitaba ubugenzacyaha ashobora gutegekwa kwitaba ku gahato n’uburyo azanwa kwitaba ubugenzacyaha.
Ingingo ya 20 y’itegeko ryavuzwe haruguru isobanura neza uburyo guhamagazwa n’umugenzacyaha bikorwa aho igira iti “umuntu uhamagawe n’Umugenzacyaha ku mpamvu z’iperereza ategetswe kumwitaba. Iyo atamwitabye, ashobora kuzanwa ku gahato amaze kwerekwa urwandiko rumuzana ku gahato rushyirwaho umukono n’umushinjacyaha.”
Iri tegeko kandi riteganya inyandiko zihamagaza ugomba kwitaba ubugenzacyaha cyangwa ubushinjacyaha aho ushobora guhabwa ubutumire bwo kwitaba kandi bakagaragaza ko ubutumire bwakugezeho.
Icyo itegeko rivuga ku rwandiko ruhamagaza
Ingingo ya 29 isobanura urwandiko ruhamagaza ivuga ko ari ubutumire bwanditse bw’Umugenzacyaha cyangwa ubw’Umushinjacyaha buhabwa umuntu ubuvugwamo ngo azitabe Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha ku itariki n’isaha bivugwamo.
Iyo bishoboka kandi bishobora gutangirwa ibimenyetso ko urwandiko ruhamagara rwagejejwe k’uwo rureba, rushobora no kugera k’uwo rugenewe hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Uretse urwandiko ruhamagaza, umuntu ashobora no guhabwa urwandiko rutumira.
Ingingo ya 30 ivuga ko urwandiko rutumira ari urwandiko rw’Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha rutegeka umuntu uruvugwamo kwitaba Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha ku itariki n’isaha bivugwamo.
Urwandiko rutumira si inyandiko yo gufata cyangwa gufunga. Ni urwandiko rwohererezwa uwo bahamagaje hakoreshejwe ihamagara rivugwa mu ngingo ya 29 y’iri tegeko rivuga ko uwatumiwe ategetswe kwitaba umugenzacyaha.
Urwandiko rutumira rwohererezwa ukekwa kuba yarakoze icyaha, umutangabuhamya cyangwa undi wese ufite amakuru ku iperereza riri gukorwa hatitawe ku buremere cyangwa ku bworohe bw’icyaha.
Hari abanga kwitaba, bagafatwa ku gahato
Mu mbogamizi zigaragazwa na RIB ni uko hari abanga kwitaba ubugenzacyaha.
Dr Murangira yavuze ko “rimwe na rimwe usanga hari abantu batumizwa bakanga kwitaba ubugenzacyaha bikaba ngombwa ko ubugenzacyaha bumuzana ku gahato. Bityo ni ngombwa ko buri wese amenya ko kwitaba mu gihe ahamagajwe ku mpamvu z’iperereza ategetswe kwitaba, nk’uko biteganyanywa mu ngingo ya 20 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.”
Iyo uwahamagawe yanze kwitaba, hifashishwa urwandiko ruzana uregwa ku gahato.
Ingingo ya 31 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ivuga ko ari urwandiko rw’Umushinjacyaha, ruhabwa ingufu za Leta ngo ruzane umuntu ku gahato kubera ko akekwaho icyaha, cyangwa se akaba yaranze kwitaba kandi yarahamagawe n’Umugenzacyaha cyangwa n’Umushinjacyaha mu buryo bwemewe n’amategeko.
Dr Murangira yakomeje avuga ko “Kwitaba ubugenzacyaha cyangwa ubushinjacyaha biri mu nyungu z’uwahamagajwe kuko igihe cyose yitabye ku neza nta mananiza byorohereza imigendekere y’iperereza, bityo bikaba byashingirwaho mu bushishozi bw’umugenzacyaha mu gufata umwanzuro wo kuba ukekwa yakurikiranwa adafunzwe cyangwa afunzwe kuko ari bwo buryo butuma inzego z’ubutabera zimubonera igihe zimukeneye.”
Ubutumwa
Urwego rw’Ubugenzacyaha rwasabye abantu bahamagawe ku mpamvu z’iperereza kujya bitaba nk’uko biteganywa n’amategeko.
Murangira ati “RIB kandi iributsa abantu bose ko ari itegeko atari ubusabe, bityo ko abahamagajwe bajya bitaba nta mananiza.”
RIB yihanangirije bamwe mu bantu bagaragaza imyitwarire igayitse irimo kwanga kwakira cyangwa ugasanga baca urwandiko ruhamagaza, rutumira cyangwa ruzana uregwa ku gahato kuko bihanwa n’amategeko.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

