Leta yategetse ibigo byayo kugura imodoka zikoresha amashanyarazi.

NEWS

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yasabye ibigo bya Leta ko mu modoka nshya bizagura, hagomba kubamo nibura 30% zikoresha amashanyarazi hagamijwe kugabanya ibyo kwishingikiriza lisansi na mazutu, no kugabanya imyuka ihumanya u Rwanda rwohereza mu kirere.

Ni ibikubiwe mu ibaruwa yandikiwe abashinzwe imari mu bigo bya Leta byose yo ku wa 14 Mata 2026.

Iki cyemezo kigamije gushyira mu bikorwa gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku rugero rwa 38% kugeza mu 2030. Ibinyabiziga bibarirwa ko byohereza mu kirere 12% by’imyuka ihumanya ikirere u Rwanda rwohereza.

Mu ngamba zafashwe harimo gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu ngendo rusange ndetse mu Mujyi wa Kigali, bisi zitwara abagenzi zikoresha amashanyarazi zigenda ziyongera, hakiyongeraho na Moto zikoresha amashanyarazi.

Ibaruwa iti “Ibigo bya Leta byose bisabwa gukora ku buryo nibura 30% by’imodoka nshya zigurwa ziba zikoresha amashanyarazi uhereye igihe iyi baruwa isinyiwe, nk’imwe mu nzira zo kugabanya imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere, kugabanya kwishingikiriza ku bikomoka kuri peteroli no guteza imbere ubwikorezi burambye kandi budahumanya.”

MININFRA yashimangiye ko ibigo byose bigomba kubahiriza amabwiriza yo kugura 30% by’imodoka z’amashanyarazi, abakoresha nke bakazibandaho.

Iti “Aho imibare igaragaza ko [imodoka zikoresha amashanyarazi] zajya munsi y’imwe cyangwa bisaba kugereranya, kugura imodoka zikoresha amashanyarazi bigomba gushyirwa imbere. Kunyuranya n’iki cyemezo bigomba gutangirwa ibisobanuro kandi bikabanza gutangirwa uruhushya na Minisiteri y’Ibikorwaremezo.”

Imibare igaragaza ko 43% by’imodoka zinjira mu gihugu ari iza hybrid.

Mu 2021, habaruwe bisi 2.084 zinjiye mu gihugu, mu 2022 ziba 2.287, mu gihe mu 2023 zari 2.892. Ibi bigaragaza ko bisi zinjizwa mu Rwanda zagiye ziyongera ku gipimo cya 17,8% buri mwaka.

Imodoka z’amashanyarazi ziboneka mu Rwanda ni iz’uruganda rwa Kia na Hyundai zo muri Koreya, iz’inganda z’Abashinwa nka BYD, Dongfeng, Nissan n’iza Toyota zo mu bwoko bwa RAV4.

Kugeza mu 2024 imodoka z’amashanyarazi gusa zari 512, mu gihe hiyongereyeho izikoresha amashanyarazi na lisansi ziba 7172.

Izi modoka ntizirimo bisi zikoresha amashanyarazi.

Guverinoma iherutse kugura bisi 300 zikoreshwa mu mihanda y’Umujyi wa Kigali zirimo n’izikoresha amashanyarazi.

Magingo aya ikigo cya Leta gitwara abantu mu buryo bwa rusange cyatangaje ko ingendo ziva ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali zigana kuri hoteli zinyuranye nizitangira gukorwa zizajya zikorwa n’izikoresha amashanyarazi gusa.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *