Meta igiye kugabanya hafi 10% by’abakozi bayo kubera AI.

NEWS Tech

Sosiyete ya Meta ifite imbuga nkoranyambaga za WhatsApp, Facebook na Instagram, iri guteganya kugabanya umubare w’abakozi bayo mu rwego rwo kuvugurura imikorere no kurushaho kwibanda ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).

Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cyo kugabanya abakozi kizatangira ku wa 20 Gicurasi 2026 nk’uko Reuters yabitangaje.

Meta izasezerera hafi 10% by’abakozi bayo ku rwego rw’Isi, bangana n’abagera kuri 8.000. Biteganyijwe kandi ko hazakurikiraho ikindi cyiciro cyo gusezerera abakozi, nubwo itariki n’umubare uzasezererwa bitaramenyekana neza.

Ibi bije mu gihe Umuyobozi Mukuru wa Meta, Mark Zuckerberg, ari gushora miliyari nyinshi z’amadolari mu ikoranabuhanga rya AI, agamije guhindura imikorere y’iyi sosiyete binyuze mu ikoranabuhanga.

Si iyi sosiyete gusa kuko iyi gahunda ihuriweho n’izindi sosiyete zirimo Amazon, aho yagabanyije abakozi bagera kuri 30.000.

Abayobozi b’izi sosiyete bagaragaza ko AI iri gutuma imirimo ikorwa neza kurushaho, ibigenda bitanga icyizere ko nta bakozi benshi bakenewe.

Imibare ya Layoffs.fyi igaragaza ko abantu barenga 73.000 batakaje akazi mu mwaka wa 2025, mu gihe mu 2024 bari 153.000, kubera AI.

Meta yaherukaga gusezerera abakozi benshi mu 2022 no mu 2023 kubera COVID-19. Iki gihe hasezerewe abarenga ibihumbi 20.

Nubwo bimeze bityo, ubu Meta iri mu bihe byiza kuko mu mwaka ushize yinjije arenga miliyari 200$ ndetse ibona inyungu ya miliyari 60$, nubwo yakomeje gushora amafaranga menshi muri AI.

Kugeza ku wa 31 Ukuboza 2025, Meta yari ifite abakozi bagera kuri 79.000 ku rwego rw’Isi.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *