Rurageretse hagati ya Super Manager na MTN Rwanda yishyuza miliyoni 380 Frw.

NEWS

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza, Gakumba Patrick alias Super Manager yareze sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda aho ayishyuza miliyoni 380 Frw.

Ku wa 15 Mata 2026 Super Manager yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge mu gukurikira urubanza yarezemo MTN Rwanda. Ni urubanza rwabereye mu ruhame ndetse iyo sosiyete yari yunganiwe n’umunyamategeko.

 Super Manager yavuze ko yareze iriya sosiyete bitewe n’uko mu bihe u Rwanda rwakiraga irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare bakoresheje amagambo ye. Icyakora yasobanuye ko bakoresheje ibihangano bye k’ubuntu. Ati”bavuze ko bungutse  10,800,000,000 Frw, kandi uwo mwaka wa 2025 nibwo bungutse. Bari bavuze ko mbere y’uwo mwaka bakoreraga mu bihombo”.

Super Manager yasobanuye ko MTN Rwanda yakoreshaga abantu batazwi. Ati”Ibyamamare bakoresheje ntibarebwe nkanjye. Abanda bose bakoresha baba bafitanye amasezerano”.

Super Manager yifuza ko baganira mu buryo bw’ubwumvikane ntibirirwe biyambaza inkiko. Yavuze ko kuri uwo munsi urubanza rwasubitswe.

 Mu kiganiro hanze y’urukiko yasobanuye cyane ko nibatabikemura ku neza, n’akari I murori kazavugwa. Ati”Nizeye ko bariya ari abantu b’abagabo. Baduhaye itariki tuzaburaniraho. Kandi ndi kuburana n’abagabo bafatika, nta hantu hapfa abagabo hari abandi”.

Super Manager yasobanuye ko hari amagambo yavuze we akaba ayafata nk’ibihangano ku buryo bayakoresheje batabiherewe uburenganzira.

 Super Manager yabwiye Urukiko ko atunzwe n’amagambo. Ati”Tripple Data, yaje bwa mbere mu Rwanda arijye wavuze iryo jambo, banavuze ko ari jyewe uhagarariye icyo gihangano cyanjye. Iriya siloga’slogan’yanjye iyo mvuga bavuga y’uko ukoresheje iriya Tripple Data aba ari ko yihuta, abandi bari bafite amasezerano y’imikoranire ariko jyewe ntabwo twagiranye amasezerano”.

Itegeko rirengera ibihangano byo mu bw’ubwenge riteganya ibishobora kwitwa ibihangano kandi bikaba bisabwa kuba byarandikishijwe mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere ‘RDB’ iyo utandikishije igihangano cyawe nta burenganzira uba ufite, buri wese aba yemerewe kukigiraho ububasha.

Amagambo ntabwo aba mu bishyirwa mu bihangano byo mu bw’Ubwenge keretse iyo ari ’Brand’ cyangwa se ‘Slogan’ nabwo bikaba byanditse mu kigo kibishinzwe. Icyakora iyo ari amashusho yawe atarakozwe na ‘AI’ haba hari icyizere ko watsinda urubanza cyangwa se mukumvikana ukishyurwa bidasabye ko muburana.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

100%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *