Rulindo: Uwagaragaye mu mashusho yiba mudasobwa z’ikigo nderabuzima yafashwe.

NEWS

Umusore wagaragaye mu mashusho yafashwe na camera zicunga umutekano ku Kigo Nderabuzima cya Buyoga mu Murenge wa Buyoga Akarere ka Rulindo yiba mudasobwa yatawe muri yombi.

Tariki 12 Mata 2026 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye guhererekanywa no gukwirakwizwa amashusho y’umuntu wambaye imyenda y’umukara winjira mu cyumba cyarimo mudasobwa ebyiri akazitwara.

Izo mudasobwa zibwe mu Murenge wa Buyoga Akarere ka Rulindo mu ijoro ryo ku wa 10 rishyira ku wa 11 Mata 2026.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre, yatangaje ko uwagaragaye mu mashusho yiba izi mudasobwa, ari umusore w’imyaka 25 wari usanzwe akorera ikigo gikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Ngororero ari na ho yafatiwe.

Ati “Uwafashwe asanzwe akorera muri kimwe mu bigo bicukura amabuye y’agaciro ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngororero kugira ngo akurikiranwe”.

SP Twajamahoro yaburiye buri wese wishora mu byaha ko ntaho afite ho guhungira muri iki gihugu kuko aho azaba ari hose, azafatwa kandi ashyikirizwe ubutabera

Ati “Turaburira abantu bose bafite umugambi wo kwiba cyangwa kwangiza ibikorwaremezo bibitiye inyungu rusange Abanyarwanda ko babicikaho, kuko Polisi iri maso kandi n’abazajya babifatirwabo bazajya babihanirwa”.

Itegeko rigena ko umuntu wese wiba ikintu cy’undi agamije kugitwara cyangwa kukigira icye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa gifungo gishobora kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga agenwa n’urukiko, bitewe n’agaciro k’icyibwe n’uburyo icyaha cyakozwemo.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *