Abanyarwanda batuye muri Canada Biyemeje guhangana n’ingengabitekerezo ku mbuga nkoranyambaga.

NEWS

Abanyarwanda batuye muri Canada biyemeje guhangana n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside aho bari hose cyane cyane abihisha inyuma y’imbuga nkoranyambaga, bagapfobya cyangwa bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi ni ibyavugiwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabaye ku wa 7 Mata 2026.

Ni igikorwa cyabereye ku nzu ndangamurage y’amateka iherereye Gatineau (Museum of History in Gatineau) aho cyitabiriwe n’abarenga 800 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye muri Canada, Abanyarwanda batuye muri Canada ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

One Nation Radio yatangaje ko iki gikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka ndetse no gushyira indabo ku mugezi wa Ottawa nk’ikimenyetso cyo kwibuka Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Prosper Higiro, yavuze ko kwibuka birenze kuzirikana Abatutsi bishwe muri jenoside mu 1994 gusa, ahubwo ari kubaha agaciro no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Ati “Turibuka ubuzima bw’Abatutsi twabuze, tubaha agaciro bambuwe. Turibuka inshingano badusigiye ndetse no kuzirikana ko kwibuka atari igikorwa cyo kuzirikana abacu twabuze gusa ahubwo ari igikorwa cyo kuvuga ukuri no kwanga akarengane.”

Yakomeje avuga ko bazahangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’abagifite ingengabitekerezo aho bari hose harimo n’abihisha inyuma y’imbuga nkoranyambaga.

Kuri uyu munsi kandi ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Canada mu butumwa byanyujije ku rubuga rwa X, byagaragaje ko byifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Biti “Uyu munsi turibuka kandi tuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Turazirikana Abatutsi baguye muri Jenoside, abarokotse, tubizeza ko tuzakomeza kubaka Isi nziza aho ibikorwa nk’ibyo bitazibagirana ndetse bitazongera kubaho ukundi.”

Umushakashatsi ku makimbirane muri Afurika, Dr Bojana Coulibaly, yagaragaje ko kwibuka ari ingenzi cyane kuko ari bumwe mu buryo bwo kubika amateka ndetse no guhangana n’abashaka kuyapfobya no kuyahakana.

Ati “Guhakana ntabwo ari uburyo bwo gutanga ibitekerezo, nabwo ni bimwe mu bigize Jenoside.”

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye bavuye mu nteko ishinga amategeko, abandi bohereza ubutumwa bugaragaza ko bifatanyije n’u Rwanda muri iki gikorwa.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *