Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye Urugendo rwo Kwibuka ruzwi nka ‘Walk to remember’ ndetse n’Umugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 32 no kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uru rugendo rwatangiriye ku Biro by’Akarere ka Gasabo, rwitabiriwe n’urubyiruko mu ngeri zitandukanye, abahanzi, abakoresha imbuga nkoranyambaga, abanyamakuru, abakinnyi b’umupira w’amaguru, abakinnyi ba filime, abayobozi batandukanye n’abandi.
Rwasorejwe kuri BK Arena ahabereye Umugoroba wo Kwibuka witabiriwe n’urubyiruko rurenga ibihumbi 10. Perezida Kagame yifatanyije n’abawitabiriye, abacanira urumuri rw’icyizere.
Urugendo rwo Kwibuka, rugamije guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaragaje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva ku itariki ya 7 Mata kugera muri Nyakanga 1994.
Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo.


What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

