Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko Iran nidafungura umuhora wa Hormuz inganda zitunganya ibikomoka kuri peteroli n’amariba yabyo bizaraswaho bikangizwa.
Iran iherutse gutangaza ko umushinga w’amasezerano y’amahoro Amerika yateguye udashoboka.
Ingabo za Israel zagabye ibitero bya misile ku bikorwaremezo by’ingabo za Iran n’ibyakoreshwaga n’umutwe wa Hezbollah i Beirut.
Turikiya yavuze ko ibisasu biremereye byarasiwe muri Iran byanyuze mu kirere cyayo.
Abatangamakuru babwiye Reuters ko hari abasirikare ba Amerika bo muri 82nd Airborne Division batangiye kwerekeza mu Burasirazuba bwo hagati kandi bashobora kwifashishwa mu kugaba ibitero kuri Iran mu gihe byaba ngombwa.
Iyi ntambara imaze ukwezi yahitanye abayobozi benshi ba Iran barimo n’uwari umuyobozi w’Ikirenga w’igihugu Ali Khamenei.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

