Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Bizimana Djihad, yasabye Abanyarwanda kongera kubashyigikira kuko biteguye gukora byose bakegukana Igikombe cya FIFA Series 2026 kizandikwa mu mateka.
Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2026, gitegura umukino wa nyuma w’imikino ya FIFA Series iri kubera i Kigali.
Bizimana yabajijwe kuri Estonia bazahura, no kuba ari ikipe ya mbere ikomoka ku Mugabane w’i Burayi bagiye guhura na yo, avuga ko abakinnyi babizi ko ari akazi gakomeye kabategereje.
Ati “Kuva nagera mu Mavubi ni ubwa mbere tugiye gukina n’ikipe y’i Burayi. Shampiyona zaho turazikurikira kandi i Burayi benshi bakina kimwe. Nk’abakinnyi turabiganira kuko ni umukino dushaka gutsinda.”
“Buri mukinnyi wese aba ashaka gutsinda umukino ukomeye benshi bakeka ko atatsinda. Ikindi twizeye ni abafana dushingiye ku mukino iheruka, natwe tuzatanga ibyo dufite byose dutsinde.”
Akenshi iyo Ikipe y’u Rwanda itsinze umukino igatanga icyizere ku Banyarwanda, ukurikiyeho irawutsindwa cyangwa se ikawunganya. Bizimana yavuze ko ibyo bitazasubira kuko Amavubi ari kwandika amateka mashya.
Ati “Amateka ni amateka kandi ibyabaye byarabaye, tugiye gukina umukino wa nyuma kandi turabizi ko ari ugutanga byose, kugira ngo icyo gikombe gisigare hano kuko dushobora kutongera kucyakira. Ni amateka yandi tugomba gukora.”
Umukino wa nyuma w’Itsinda A rya FIFA Series 2026, Amavubi azakina na Estonia ku wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe, saa Moya n’Igice muri Stade Amahoro.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

