Burundi : Umuturage yahanishijwe kwishyura amande arenga 1,700,000Fbu azira kuragira ihene.

NEWS World

Umuturage utuye mu Ntara ya Butanyerera mu Gihugu cy’u Burundi yaciwe amande y’arenga 1,700,000 Fbu nyuma yo gufatwa aragiye ihene ku gasozi bitemewe.

Uwo muturage utuye ahitwa mu Ngere muri komini ya Busoni mu Ntara Butanyerera  tariki ya 15 Werurwe 2026, nibwo yaciwe ayo mande ya 1,751,000 Fbu nkuko byatangajwe na Jimbere Magazine.

 Amakuru avuga ko uwo  yafashwe aragiye mu gasozi ihene 17 agahanishwa kwishyura ayo mande arenga 800, 000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibidukikije ubuhinzi n’ubworozi muri komini Busoni, Ahishakiye Dionise, avuga ko umuturage udafite urwuri agomba kwirinda gukura amatungo mu kiraro kuko hari itegeko rihana uwaragiye amatungo mu gasozi.

Uwo muyobozi avuga ko buri tungo rifashwe nyiraryo azajya ahanishwa kwishyura amande.

Abakurikira ikinyamakuru Jimbere Magazine, bagaragaje ko amande yaciwe uwo muturage byakozwe mu buryo bwo kumwigirizaho nkana,  bagaragaza ko ubusanzwe itungo rimwe rihanishwa amande y’amarundi 2,000.

Facture bandikiye uwo muturage.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *