Ubwoba ni bwinshi mu karere ka Kyankwanzi muri Uganda nyuma y’aho abagabo babiri bivugwa ko ari Abanyarwanda bishwe n’abaturage bari basanze ibice by’umubiri w’umuntu mu nzu bari bacumbitsemo.
Ku wa 20 Werurwe 2026, abaturage bo mu mudugudu wa Kiryanongo muri Bananywa, bateye urugo rwabagamo uwitwa Semasaka na Hakiza Damascene nyuma yo kumvamo umunuko ukabije.
Aba baturage basatse uru rugo, basangamo ibice by’umurambo w’umugore ukomoka mu mudugudu wa Nakabugo wari umaze iminsi aburiwe irengero, bimwe biri mu mufuka. Barakaye, batangira gukubita aba bagabo bombi kugeza babishe.
Aba bagabo bamaze kwicwa, umuyobozi w’umudugudu wa Kiryanongo yatabaje Polisi ikorera muri Bananywa, na yo itabaza abo ku rwego rw’akarere kugira ngo bakore iperereza.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu ntara ya Wamala, SSP Luke Kigozi, yamaganye ubu bugizi bwa nabi, asobanura ko iperereza ryatangiye ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu nzu y’aba bagabo n’urugomo bakorewe.
Umurambo wa Semasaka, Hakiza n’uw’umugore wasanzwe mu nzu yabo yajyanywe mu kigo nderabuzima cya Ntwetwe kugira ngi ikorerwe isuzuma
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

