Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yasabye urubyiruko gutinyuka rukayoboka ubuhinzi n’ubworozi kuko harimo amahirwe menshi.
Yabigarutseho mu biganiro byahuje urubyiruko ruri mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi n’urushaka kuyoboka urwo rwego nka rumwe mu rufatiye runini ubukungu bwa Afurika.
Ni ibiganiro byateguwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika, AGRA na Global Citizen muri gahunda yo guhuza urubyiruko rwitabiriye Move Afrika rufite ibitekerezo n’imishinga itandukanye yabyazwa umusaruro.
Minisitiri Dr. Ndabamenye yagaragaje ko u Rwanda rukeneye urubyiruko rugira uruhare mu kubona ibiryo kandi bihagije.
Ati “Turifuza ko urubyiruko mwadufasha kubona ibiryo. Ni gute twafasha urubyiruko kwinjira mu ruhererekane rwo kubona ibiryo bihagije? Tugomba kurya ibiryo byinshi kandi byiza. Urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ni inkingi y’ingenzi ku bukungu bw’Igihugu kandi buri wese arabizi. Ariko ndifuza ko urubyiruko ruba inshuti z’ubuhinzi n’uburyo twafatanya kugira ngo tubone ibiryo bihagije by’abaturage.”
Yakomeje agaragaza ko iyo umuntu amaze kubona ibiryo, akurikizaho amafaranga no gukora umurimo runaka, bityo urubyiruko rukwiye kubigiramo uruhare.
Ati “Twifuza ko urubyiruko rugira uruhare muri urwo rugendo rwo kubona ibiryo, kubona uko rwakorera amafaranga, uko rwahanga imirimo ariko ikanakura. Ibyo ni byo twifuza ko urubyiruko rwitwaza nka Bibiliya yanyu.”
Yasabye urubyiruko gutekereza uko mu bihe biri imbere bazaba ari ba rwiyemezamirimo bakomeye mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.
Ati “Dutekereza ku rubyiruko cyane kubera ko rutekereza cyane, ruhanga udushya, kandi rushobora kwiyemeza gufata igihombo rugamije impinduka nziza. Ndabizi urubyiruko rwabikora.”
Bamwe mu rubyiruko ruri mu buhinzi, bemeza ko kuba Guverinoma irushyigikiye ari amahirwe akomeye kuri rwo yo kurushaho gukora cyane no gushora imari nk’uko Murekatete Lydia ukora ubuhinzi bw’imboga yabisobanuye.
Ati “Usanga akenshi urubyiruko rutinya ubuhinzi kubera ari imirimo y’imbaraga, rimwe na rimwe rugatekereza ko nta mafaranga arimo ariko twebwe twatinyuwe n’uko harimo amahirwe. Igihugu cyacu kiradushyigikiye, ugasanga hari n’ibigo bidufasha ngo twiteze imbere nk’urubyiruko.”
Urubyiruko rwagaragaje ko nubwo bikimeze bityo, hakiri imbogamizi zikwiye kwitabwaho zirimo nko koroherezwa kugera ku mari, igishoro gito no kubona ubutaka bwo gukoreraho ubuhinzi ku rubyiruko.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

