Umutwe w’Ingabo wihariye wa Iran ‘Islamic Revolutionary Guard Corps, IRGC’ watangaje ko intego yawo ari uguhiga no kwica Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu.
Ni umugambi IRGC yatangaje mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ibinyujije ku rubuga rwayo ruzwi nka Sepah News.
Uyu mutwe w’ingabo wavuze ko “Ibi byaha by’ubwicanyi nibikomeza, Tuzakomeza kumuhiga (Minisitiri w’Intebe Netanyahu) tumwicane n’ingabo ze zose.”
Iran itangaje umugambi wo kwica Netanyahu nyuma y’ibyumweru bitatu bishize iki gihugu kiri mu ntambara na Israel ifatanyije na Amerika.
Ni intambara yatewe ahanini no kuba Amerika na Israel bishinja Iran umugambi wo gukora intwaro za nucléaire nubwo yo ibihakana.
Ibitero bya Amerika kuri Iran byahitanye abayobozi bakuru bayo barimo na Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga.
Mu mpera z’iki cyumweru hari hatangiye gusakara amakuru avuga ko Netanyahu yishwe, gusa aza kunyomozwa n’ibiro bye.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

