Christopher na Siji ugezweho i Burundi mu batanze ibyishimo i Kigali

Entertainment

Christopher na Siji uri mu bahanzi bagezweho i Burundi by’umwihariko mu ndirimbo nka ‘Komsa’, batanze ibyishimo mu gitaramo cyabereye muri ‘Zaria Court’ ku wa 26 Ukwakira 2025.

Iki gitaramo bise ‘The Somnia Mix’ cyitabiriwe n’abakunzi b’umuziki batigeze bakangwa n’imvura yabanje kugwa ku mugoroba wo ku wa 26 Ukwakira 2025 cyane ko bari bakoraniye aho cyabereye ari benshi.

Uretse aba bahanzi bari batumiwe nk’abakuru, cyagaragayemo abarimo uwitwa Ntuzeeh umwe mu baraperi bagezweho mu muziki w’i Burundi na DJ Senshii benshi bamenye nka DJ Rugamba.

Byari ibyishimo kuri Siji wari utaramiye bwa mbere mu Rwanda by’umwihariko ikaba yari n’inshuro ye ya mbere ahageze nubwo afite indirimbo yigaruriye imitima y’abakunzi b’umuziki we.

Ni mu gihe Christopher yongeye gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka myinshi atahakorera igitaramo cyane ko yari ahugiye mu gukora kuri album ye nshya.

Ni album yise ‘H2O’ amaze igihe akoraho ndetse mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, yavuze ko imirimo yose yo kuyitunganya yarangiye igisigaye ari ukuyishyira hanze.

 

 

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *