Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko u Rwanda ruzakira ihuriro mpuzamahanga ryiga ku buhinzi bw’ibiti bivangwa n’imyaka, rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu.
Ni mu itangazo ryasohotse tariki ya 21 Nyakanga 2022, nyuma y’ihuriro mpuzamahanga ryo ku nshuro ya gatanu ryaberaga i Quebec muri Canada.
Iri huriro biteganyijwe ko rizatangira ku wa 20-24 Ukwakira 2025, bikazabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV).
Biteganyijwe ko rizahuriza hamwe intumwa zirenga 1.500 zirimo abashakashatsi, abarimu ba za kaminuza, abafatanyabikorwa mu iterambere, inzego z’abikorera n’iza Leta hagamijwe guteza imbere ikoranabuhanga mu mihingire y’ibiti bivangwa n’imyaka.
Minisiteri yatangaje ko u Rwanda rutewe ishema n’uko rwatoranyijwe nk’igihugu kizakira iri huriro mpuzamahanga binyuze mu ipiganwa, ibyo bagaragaje nko kuba hari intambwe yatewe mu bijyanye no kwita ku buhinzi bw’ibiti.
Iri huriro rizategurwa n’ihuriro mpuzamahanga ku buhinzi bw’ibiti bivangwa n’ibihingwa (IUAF), Minisiteri y’Ibidukikije, Ikigo Gishinzwe Gucunga no Guteza Imbere Amashyamba (RFA) ndetse n’ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB).

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

