Abana 10 bazahagararira u Rwanda mu Irushanwa ry’Abatarengeje imyaka 16 “FC Bayern Youth Cup World Final” ritegurwa na FC Bayern Munich yo mu Budage, bakiriwe na Minisiteri ya Siporo.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 13 Ukwakira 2025, ni bwo Minisiteri ya Siporo yatangaje ko Umuyobozi wa Isonga, Dr. Claireon Niyonsenga, yakiriye abana bazahagararira u Rwanda muri iri rushanwa.
Muri aba bana harimo batandatu batoranyijwe mu Irerero rya FC Bayern Munich riri mu Rwanda, ndetse n’abandi bane bitwaye neza mu mwiherere wa Isonga AFD uherutse kuba ku nshuro ya kane.
Usibye amarushanwa bazahuriramo n’ibindi bihugu birindwi byo muri Afurika, Amerika na Asia, kuva tariki ya 14-19 Ukwakira 2025, bazanahabwa amahugurwa y’umupira w’amaguru n’abatoza bakomeye ba FC Bayern Munich.
Irushanwa rya FC Bayern Youth Cup ryatangiye gukinwa kuva mu 2012, ku bufatanye bw’amarerero atandukanye ya FC Bayern Munich ari mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Kuva icyo gihe rimaze gukinwa n’abana barenga 100.000 bo mu bihugu birenga 15. Byibuze 20 muri bo babonye amakipe meza bakina umupira w’amaguru ku rwego rwo hejuru.
Mu marushanwa aheruka kuba ku bufatanye bw’iyi kipe na Leta y’u Rwanda mu kuzamura impano z’abato, yasize Abanyarwanda babiri ari bo Ndayishimiye Barthazar na David Okoce batoranyijwe mu bagize ikipe ya Bayern Munich y’Abatarengeje imyaka 19.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

