Nyuma ya ba minisitiri b’intebe b’abagabo 63 bayoboye u Buyapani kuva mu 1885, Madamu Sanae Takaichi w’imyaka 64 yatorewe kuyobora Ishyaka rya ‘Liberal Democratic Party (LDP)’ riri ku butegetsi bimushyira mu mwanya wo kwemezwa nka Minisitiri w’Intebe.
Takaichi yatorewe kuyobora LDP ku wa Gatandatu tariki 4 Ukwakira 2025.
Ni nyuma yo kugerageza kugera kuri uwo mwanya inshuro ebyiri zose atsindwa aho mu 2021 yatsinzwe na Fumio Kishida mu gihe mu 2024 yatsinzwe na Shigeru Ishiba.
Ayo matora yabaye nyuma y’uko Shigeru Ishiba wari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yeguye ku itariki 7 Nzeri 2025 nyuma y’amezi 11 ayobora.
BBC yanditse ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Buyapani bitegenyijwe ko izemeza Sanae Takaichi nka Minisitiri w’Intebe ku itariki 15 Ukwakira 2025.
Takaichi yinjiye muri politiki mu 1992 ashaka kujya mu Nteko Ishinga Amategeko nk’umukandida ku giti cye aratsindwa bituma mu 1996 yinjira mu Ishyaka rya LDP rimuhesha gutorerwa kujya mu Nteko inshuro icyenda.
Yabaye kandi muri Guverinoma y’u Buyapani ari Minisitiri wihariye ushinzwe kwihaza mu bukungu mu nzego za Leta ndetse n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucuruzi n’Inganda.
Mbere yo kujya muri Politiki yabaye umunyamakuru wa televiziyo ndetse akiga muri kaminuza yabaye umukaraza mu itsinda ry’abanyamuziki.
Takaichi wiyamamaje avuga ko ashaka kuba Umugore w’ikitegererezo mu miyoborere ndetse hari abatangiye kumugereranya na Margaret Thatcher wayoboye u Bwongereza.
Yavuze ko kimwe mu byo ashyize imbere ari ukwita ku muryango harimo abageze mu zabukuru no kongera ibigo byita ku bana bifasha abagore kubangikanya inshingano z’urugo n’akazi.
Ati “Nshyize imbaraga mu kugabanya umubare w’abantu bahatirwa kuva mu kazi kabo kugira ngo bajye kwita ku kurere abana mu ngo cyangwa kureba ko batagiye ku ishuri. Nshaka kubaka umuryango mugari udatuma abantu bagarika akazi kabo.”
Mu bimutegereje harimo kugarura umwuka mwiza mu Ishyaka rya LPD ryari ryajemo kutavuga rumwe nyuma y’uko ribuze ubwiganze mu matora y’abagize Inteko ishinga Amategeko imitwe yombi muri Nyakanga 2025 hamwe n’ikibazo cy’ikiguzi cy’ubuzima gikomeje kuzamuka kikinubirwa n’Abayapani.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

