Umurwayi wa mbere watewemo impyiko y’ingurube yasezerewe mu bitaro

Life

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, umurwayi wa mbere ku Isi witwa Rick Slayman w’imyaka 62, watewemo impyiko y’ingurube yatashye iwe, nyuma yo gusezererwa n’ibitaro bya ‘Massachusetts General Hospital’, akaba atashye yari amaze ibyumweru hafi bibiri akorewe ubwo buvuzi.

Igikorwa cyo kubaga uwo murwayi no kumuteramo impyiko y’ingurube, cyakozwe ku itariki 16 Werurwe 2024, kimara amasaha ane. Abaganga bavuga ko yabazwe yari amaze igihe arwaye impyiko ageze ku rwego rwa nyuma, ariko ubu nyuma yo guterwamo iyo mpyiko y’ingurube akaba ameze neza, kandi atagikorerwa ubuvuzi bwo kuyungurura imyanda yo mu maraso hakoreshejwe imashini buzwi nka Dialyse.

Rick Slayman, yagize ati “Uyu mwanya wo kuva mu bitaro uyu munsi uranshimishije cyane mu buzima bwanjye, nawutegereje imyaka myinshi, none birabaye, kandi iki ni kimwe mu bintu binejeje kurusha ibindi mu buzima bwanjye”.

Umurwayi wa mbere watewemo impyiko y'ingurube yasezerewe mu bitaro

Itsinda ry’abaganga bavuye uwo murwayi, baravuga ko iyo yaba ari intambwe idasanzwe, ishobora kuba igisubizo ku kibazo cy’ibura ry’ingingo ku Isi.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *