Rutsiro: Harerimana yishwe n’Umwicanyi utaramenyekana, Umugore we arakomeretswa

Uncategorized

Urugo rwa Harerimana Vianney wo mu karere ka Rutsiro rwatewe n’umwicanyi utaramenyekana aramwica ndetse akomeretsa umugore we.

 

 

Ibi byabaye mu rukerera rwa tariki 25 Gashyantare 2024, mu murenge wa Gihango ho mu kagari ka Ruhingo, ku isaha ya saa saba z’ijoro.

 

 

Kayitesi Dative, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yahamije aya makuru.

 

 

Ati “Umugizi wa nabi utaramenyekana niwe yateye urugo rwa Harerimana Vianney, aramwica ndetse akomeretsa umugore we, nyuma yo kumenya aya makuru y’akababaro iperereza ryahise ritangira ngo uwabikoze afatwe.”

 

 

Yakomeje avuga ko umufasha wa nyakwigendera wakomerekejwe yahise atabarwa ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Ruhingo, aho akomeje kwitabwaho.

 

 

Nyuma y’iki kibazo, Inzego z’ibanze zageze murugo kwa nyakwigendera umurambo we  ujyanwa ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

 

 

Abaturage basabwe gutangira amakuru ku gihe no kwirinda ibyaha by’ubugome.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *