Amavubi yitegura Zimbabwe yageze muri Afurika y’Epfo

Sports

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yageze muri Afurika y’Epfo aho izakinira na Zimbabwe mu mukino w’Umunsi wa Munani wo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025, ni bwo abakinnyi bose b’Amavubi n’abari babaherekeje bageze mu mujyi wa Johannesburg, ari na ho bacumbitse muri Radisson RED Hotel.

Nyuma yo kuruhuka, biteganyijwe ko berekeza ku kibuga cya Orlando Stadium, aho bagomba gukorera imyitozo itegura umukino uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025.

Ikipe y’u Rwanda ifite amanota umunani mu itsinda C n’iya Zimbabwe ifite ane, ziheruka guhurira mu mukino wabereye mu Rwanda kuri Stade ya Huye, aho zanganyirije 0-0.

Ni umukino ugiye gukinwa nyuma y’uko u Rwanda rutsindiwe muri Nigeria na Super Eagles igitego 1-0, cyatumye imibare yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Mexique, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika igorana.

 

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad ayoboye bagenzi be bageranye muri Afurika y’Epfo

 

Uwimana Noe ni umukinnyi w’Amavubi

 

Ishimwe Anicet ni umwe mu bakinnyi b’abasimbura b’Amavubi

 

Mutsinzi Ange na Nshuti Innocent basanzwe ari inshuti bageranye muri Afurika y’Epfo

 

Nshuti Innocent ni rutahizamu wa mbere w’Amavubi

 

Mugisha Gilbert na Mugisha Bonheur bari bafite akanyamuneza bageze i Johannesburg

 

Rutahizamu w’Amavubi, Biramahire Abeddy, yiteguye Zimbabwe

 

Mugisha Gilbert wa APR FC afasha Amavubi nka rutahizamu unyura mu mpande

 

Muhire Kevin winjiye asimbuye mu mukino uheruka ari mu biteguye Zimbabwe

 

Umunyamakuru Uwimana Jean Jules ari mu baherekeje Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda

 

Myugariro w’Amavubi, Mutsinzi Ange, ni umwe mu bafasha cyane ikipe

 

Kwizera Jojea yageranye na bagenzi be muri Afurika y’Epfo

 

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *