FARDC yagaragaje ko idafite ububasha kuri Wazalendo

NEWS

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko nta bubasha gifite ku ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo rishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa FARDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, kuri uyu wa 6 Nzeri 2025 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa kirebana n’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku wa 5 Nzeri yasohoye raporo ishinja ingabo za RDC na Wazalendo ibyaha byinshsi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo birimo gufata ku ngufu abagore, gusahura no kwica.

Nubwo iyi raporo igaragaza neza ko abasirikare ba RDC bakoze ibi byaha, Gen Maj Ekenge yasobanuye ko nta na hamwe yabonye amagambo ashinja ingabo za Leta ibi byaha, asobanura ko zavuzwe kubera ko zikorana na Wazalendo.

Gen Maj Ekenge yatangaje ko kuba ingabo za RDC zikorana na Wazalendo bidasobanuye ko zikwiye kubarwaho ibyaha byakozwe n’iri huriro, kandi ko zitanariyobora.

Yagize ati “FARDC bavugwa gusa kubera ko bakorana na Wazalendo. Ariko gukorana na bo ntibisobanuye ko tubagenzura, kandi ibyaha byakozwe na Wazalendo ntibikwiye gushyirwa kuri FARDC.”

Wazalendo igizwe n’imitwe yitwaje intwaro yahoze ihanganye n’ingabo za Leta ariko kuva yatangira gukorana na zo, Perezida Tshisekedi yayishyize mu Nkeragutabara, ashyiraho umuhuzabikorwa wayo, Lt Gen Padiri Bulenda David.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *