Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko abayobozi b’ibigo by’amashuri barangwa n’imikorere n’imyitwarire idahwitse bikaviramo abanyeshuri gutsindwa batazihanganirwa.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu mwiherero w’umunsi umwe wari wahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri n’inzego zishinzwe uburezi mu Karere ka Musanze.
Imibare igaragaza ko mu manota y’ibizamini bya Leta byo mu mwaka wa 2024/25, abarangije mu mashuri abanza mu Karere ka Musanze batsinze ku kigero cya 73,62%, byatumye kaza ku mwanya wa 19 mu gihugu.
Abarangije mu Cyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye batsinze ku kigero cya 44,6%, ibituma kaza ku mwanya wa nyuma mu gihugu.
Muri uyu mwiherero wahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri n’inzego zishinzwe uburezi muri aka karere, basanze mu mpamvu nyamukuru zo kudatsindisha neza harimo imiyoborere n’imyitwarire idahwitse ya bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri.
Umwe mu bashinzwe uburezi muri aka Karere waganiriye na RBA yagize ati “Hari abayobozi b’ibigo by’amashuri bataba mu bigo byabo, ugasanga bafite izindi gahunda baba barimo. Ibigo nk’ibyo ni byo byagiye bigaragaramo amanota make bityo bigasubiza inyuma akarere.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kayiranga Theobald, yavuze ko umusaruro mubi uturuka no ku barimu bo muri aka karere batitabiriye uko bikwiye amahugurwa y’ururimi rw’Icyongereza.
Ati “Twasanze abarimu bo mu Karere ka Musanze bataritabiriye cyane amahugurwa ku rurimi rw’Icyongereza. Tugiye gukurikirana tumenye abarimu batitabira amahugurwa n’impamvu ibitera kugira ngo nk’akarere tugire uburyo tubibabaza.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko imikorere isubiza inyuma uburezi itazakomeza kwihanganirwa.
Ati “Niba ari inshingano nyinshi tuzazibagabanyiriza, niba kuyobora ikigo bigoye tuzamumanura abe abaye mwarimu, nubwo na byo ari umwuga usaba ingufu n’ubwitange. Nitubona na byo byanze tumubwire ujye gushakira mu bindi.”
Mu Karere ka Musanze habarurwa ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye angana na 167 birimo ibya Leta n’ibyigenga. Mu mashuri abanza, ibigo 16 byatsindishije ku kigero kiri munsi ya 50%, mu gihe mu Cyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye ibigo byatsindishije ari 35.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

