Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kurenga ku mahame impande zombi zashyiriyeho umukono i Doha muri Qatar, ikagaba ibitero ku bice birimo abaturage ibyo yise ko iri gukora ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.
Ni mu itangazo ryanyujwe ku mbuga nkoranyambaga z’iryo huriro, rigaragaza ko ihuriro ry’Ingabo za RDC zirimo FARDC, Ingabo z’u Burundi, FDLR n’Imbonerakure zo mu Burundi zikomeje kugaba ibitero ku bice birimo abaturage hakoreshejwe za drones n’intwaro ziremereye.
Rivuga ko guverinoma ya RDC iri kwica nkana amahame bumvikanyeho ajyanye no guhagarika intambara yabaye kuwa 19 Nyakanga 2025 i Doha.
Ryakomeje rigira riti “Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kwica nkana amahame yashyiriweho umukono i Doha ku wa 19 Nyakanga 2025, binyuze mu kugaba ibitero bigamije kwica abaturage mu bice bituwemo, bakoresheje drones n’intwaro ziremereye bafatanyije na Guverinoma y’u Burundi.”
“Ibi bikorwa bigize ukwica nkana amasezerano yo guhagarika imirwano kandi byafatwa nk’ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.”
AFC/M23 yakomeje yerekana ko guhera ku wa Mbere tariki ya 18 Kanama 2025, mu bice bitandukanye hashyizwe intwaro ziremereye ikanagaragaza itsinda ry’ingabo zigiye ziri muri buri gace.
Uduce twa Bijombo na Ndondo turimo ingabo z’u Burundi, uduce twa Uvira, Kidoti, Gifuni na Rurambo harimo ingabo za FARDC, iza FDLR n’Imbonerakure zo mu Burundi.
Mu bice bya Runigu, Keshatu, Gatobwe na Kahokolo ho hari ingabo za Leta, FARDC na Wazalendo mu gihe mu bindi bice bya Uvira na Nzimbira yagaragaje ko harimo abacanshuro.
AFC/M23 yashimangiye ko ifite umuhate wo kurinda abaturage no guhagarika ikintu cyose gihungabanya ikiremwamuntu bikozwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

