Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatanze umushahara we w’amezi atandatu ngo wifashishwe mu bikorwa byo kugurira imiti no kwishyurira abarwayi batishoboye baba bari mu bitaro bitandukanye muri icyo gihugu.
Ibi yabigarutseho ubwo we n’umuryango we batangaga imfashanyo y’ibiribwa ku barwariye mu bitaro byo mu Kibimba n’ibitaro byitiriwe Umugiraneza mu Ntara ya Gitega.
Ndayishimiye kandi yanarihiye abari bamaze igihe bafungiwe mu bitaro byo mu Kibimba kubera kubura ubwishyu.
Nyuma yo gutanga iyo mfashanyo, Ndayishimiye yatangaje ko yemeye gutanga umushahara we akawukoresha mu bikorwa byo gufasha abatishoboye.
Ati “Ni ibiribwa twihingiye mu muryango, twakuye ku musaruro tuzanira abandi…ku bw’umuryango njyewe nararebye ndavuga nti ko duhinga ibyo kurya sinjye guhaha byinshi, reka mu mushahara mpembwa, ndebe ko nashobora gufasha aba barwayi. Rero natekereje ko amezi atandatu y’umushahara mpembwa nzayafashisha abari mu bitaro barwaye badafite ayo kwishyura.”
Yakomeje avuga ko ayo mafaranga nashira abantu bafite ibyo bibazo batagezweho bose, abandi bafatanyabikorwa bakwiye kugira uruhare mu bikorwa byo gufashanya.
Ati “Hari amafaranga tujyana mu tubari, ayo tujyana mu bikorwa bidafatitse, ntabwo byari bikwiye ko tuyangiza. Dukwiye kuza gufasha aba basigaye inyuma kandi iki ni igihe cyo kumva ko Abarundi twese turi umwe.”
Ibikorwa by’ubugiraneza Ndayishimiye yabikoze ku wa Gatanu tariki ya 1 Kanama 2025 ari kumwe n’umuryango we.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

