Minisitiri w’intebe wa Suède, Ulf Kristersson, yavuze ko kugira ngo Ukraine yemererwe kuba umunyamuryango w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), igomba kubanza guha uburenganzira busesuye abaryamana bahuje igitsina, bakemererwa serivisi zose mu gihugu, ndetse ikemera no kujya ibasezeranya imbere y’amategeko.
Ibi yabitangaje ku wa 1 Kanama 2025, nyuma yo guhura n’abasirikare ba Ukraine baryamana n’abo bahuje igitsina ndetse n’abihinduje igitsina, bakagaragaza ibibazo bahura nabyo birimo no kutemererwa gusezerana.
Minisitiri Kristersson yavuze ko Ukraine iri mu ntambara n’u Burusiya kugira ngo iharanire uburenganzira bwayo, bityo ko no guha uburenganzira abaryamana bahuje igitsina biri mu byo irwanira.
Yagize ati “Ni ikimenyetso cy’ibyo Ukraine irwanira, harimo ubwisanzure n’agaciro ka muntu, ariko kugeza ubu abahuje igitsina ntibashobora kubana nk’abashakanye cyangwa ngo bubake umuryango mu buryo bwemewe n’amategeko.”
Ukraine yabaye umukandida wa EU mu 2022 nyuma y’uko intambara hagati yayo n’u Burusiya ikomeje gufata indi ntera. EU yavuze ko hari amahirwe yo kwakira Ukraine nk’umunyamuryango mushya mu 2030, ariko bisaba ko ibihugu byose biyigize bibyemeza.
Nubwo EU yavuze ko ishobora kuzakira Ukraine nk’umunyamuryango, ikomeje kuyisaba kuzuza ibisabwa birimo guha uburenganzira abaryamana bahuje igitsina.
Mu kwezi gushize, urukiko rwo muri Ukraine rwemeye bwa mbere ko abagabo babiri b’Abanya-Ukraine basezeraniye muri Amerika babarwa nk’umuryango.
Guverinoma ya Ukraine imaze igihe isezeranya ko izateza imbere uburenganzira bw’abaryamana bahuje igitsina.
Mu 2015 Perezida wari uriho icyo gihe, Petro Poroshenko, yigeze gutanga umushinga w’itegeko riha uburenganzira busesuye ababana bahuje igitsina, bakemererwa serivisi zose ndetse bagafatwa nk’umuryango nubwo batari kujya babasezeranya imbere y’amategeko ariko ntibyashyizwe mu bikorwa.
Mu 2022 nabwo Perezida Volodymyr Zelensky, bitewe n’igitutu cy’abaharanira uburenganzira bwa muntu n’Umuryango wa EU, yasabye ko hategurwa itegeko ryo guha uburenganzira busesuye abaryamana bahuje igitsina, ariko kugeza ubu ntirirashyirwaho bitewe n’abanenga icyo gitekerezo barimo amadini n’amashyaka ya politiki akomeye muri Ukraine.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

