Uncategorized
IGP Namuhoranye yakiriye ba Ofisiye bakuru bitegura gusoza amasomo mu Ishuri rikuru rya Polisi

Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena, mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, habereye ibirori byo kwakira ku meza ba Ofisiye bakuru 34 bagize icyiciro cya 13 cy’amasomo ajyanye n’ubuyobozi (Police Senior Command and Staff Course) atangirwa muri iri shuri mu gihe cy’umwaka.
Ni ibirori by’umusangiro wabahuje n’imiryango yabo n’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda, byateguwe mu rwego rwo kwifatanya mu kwishimira ibyo bagezeho mu gihe cy’umwaka bamaze bakurikirana aya masomo bitegura gusoza.
Ba Ofisiye bakuru bitabiriye aya masomo, bakomoka mu bihugu icyenda (9) bitandukanye by’Afurika; ari byo; Botswana, Kenya, Lesotho, Malawi, Namibia, Repubulika ya Santrafurika, Somalia, Sudani y’Epfo n’u Rwanda rwabakiriye.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yabashimiye ku bwitange n’umurava bagaragaje mu gihe cy’umwaka bamaze biga muri iri shuri.
Yagize ati:“Mu izina rya Polisi y’u Rwanda no mu izina ryanjye bwite, ndabashimira kuba murangije amasomo neza. Mukomeze kugira ubutwari n’ubwitange nk’uko mwabigaragaje muri hano, mwifashisha ubumenyi mwungutse mu kuzana impinduka mu mutekano n’iterambere birambye aho muzaba mukorera hose.”
Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, yabifurije ikaze muri uyu muhango, agaruka ku byaranze amasomo yitabiriwe na ba Ofisiye bakuru mu gihe cy’umwaka.
Yabashimiye ku bw’imbaraga, imyitwarire myiza n’ubushobozi bagaragaje mu gihe cy’amasomo, abasaba kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bungutse.
Mu gihe cy’umwaka umwe bamara biga, ba ofisiye bakuru mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, bahabwa amasomo akubiye mu byiciro bitandukanye birimo amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane, ubumenyi ku miyoborere, n’ayerekeranye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro.
Ni gahunda igamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu bijyanye no kuyobora, gutegura ibikorwa by’umutekano n’imikorere ya Polisi igezweho mu gukemura ibibazo by’umutekano no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka himakazwa amahoro n’umutekano mu Karere, ku mugabane no ku isi muri rusange.

