Uncategorized
Kikac yategetse Niyo Bosco gusiba amashusho ye n’umukunzi we.
Imbugankoranyambaga cyane cyane instagram kubakurikirana imyidagaduro babonye amashusho y’umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we barimo barasangira gusa bidatinze amashusho ya Niyo Bosco yahise ayasiba kurukuta rwe yari yabitangarijeho.
Hari k’umunsi wejo tariki ya 16 mutarama 2023 ubwo umuhanzi Niyo Bosco yashyiraga hanze amashusho ari kumwe n’inkumi yihebeye yitwa Keza Nabrizza bagaragara baryohewe n’ubuzima ubonako we n’inkumi bakundana bizihiwe,basangira anacishamo akamucurangira gitari.
Nubwo ariwe aya makuru wayishyiriye hanze ariko nyuma y’igihe gito yahise ayasiba aho bivugwako yabitegetswe n’inzu ireberera inyungu ze muri muzika baheruka kwemeranya imikoranire ariyo Kikac Music.
Gusa ariko nubwo yayasibishijwe, byagaragariye buri wese ko aba bombi urukundo rugeze aharyoshye nkuko ahatangirwa ibitekerezo uy’umukobwa yabigaragaje munsi yayo mashusho yari yashyizwe hanze na Niyo Bosco.
Niyo Bosco hashize iminsi mike ashyize hanze indirimbo ye yise ‘Eminado’ ikaba imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi magana atatu mirongo inani nabane[384k] iyi akaba ari nayo amaze gushyira hanze kuva yagera muri Kikac Musik nk’inzu igiye kujya ireberera inyungu ze.